BREAKING

Education

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasabye abanyeshuri batangiye umwaka wa mbere muri IPRC Ngoma kugira intego zisobanutse, bakagira gahunda y’ibyo bifuza kugeraho

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Bwana INGABIRE Benoit, ari kumwe na Lt. Col F.MWANAFUNZI RF  bagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abanyeshuri bashya batangiye umwaka wa mbere muri IPRC Ngoma.

Iki kiganiro cyari kigamije kubashishikariza kugira intego mu masomo no mu buzima bwabo muri rusange, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa no guharanira kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu butumwa yagarutseho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasabye abanyeshuri kugira intego zisobanutse, bakagira gahunda y’ibyo bifuza kugeraho, bakarangwa n’ikinyabupfura, umurava n’imyitwarire myiza bibafasha gutsinda amasomo no gutegura neza ahazaza habo.

Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, abasobanurira ko ari imwe mu mbogamizi zikomeye urubyiruko ruhura nazo zishobora kubangamira imyigire yabo ndetse n’iterambere bifuza kugeraho.

Yashimangiye ko umunyeshuri mwiza akwiye kugira intego, kurangwa n’imyitwarire myiza kandi akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu yitabira gahunda zose za Leta.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bibafasha kumva neza ko batangiye ubuzima bushya mu rugendo rwa kaminuza. UWINEZA Celine yiga mu mwaka wa Mbere Information Tchnoloy yashimye ikiganiro bagiranye n’ubuyobozi , avuga ko ubutumwa bahawe bubibukije ko kugira intego no kwirinda ibiyobyabwenge ari ingenzi mu rugendo rwabo rw’amasomo no mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Iki kiganiro kitweretse ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, tugakoresha neza amahirwe yo kwiga dufite. Ku bwanjye ngiye gushyira imbaraga mu masomo yanjye kugirango nzashobore gusoza niteze imbere.” Naho mu genzi we TUYIZERE Jackon wiga mu mwaka wa Mbere Mechanical Engineering yavuze ko ikiganiro cyabafashije kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite nk’urubyiruko mu kubumbatira ubumwe, kurangwa n’indangagaciro nziza no guhitamo ubuzima butarangwamo ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Twishimiye ubu butumwa twahawe kuko butwibukije ko ejo hazaza hacu ari twe tugomba kuhategura. Nk’urubyiruko twiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda amasomo yacu tugaharanira kuba Sober mu buzima bwacu bwa buri munsi aho kugirango aka buruse ni kaza umuntu ajye kurara mu nzoga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts