Mu Rwanda hakomeje amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, aho nyuma y’amatora yabereye ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge, hagiye gukurikiraho ay’inzego zo ku rwego rw’Akarere.
Aya matora afite umwihariko kuko abagize Inama Njyanama y’Akarere bazatorwa ari bo bazavamo Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi bungirije babiri, bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora mu Rwanda, buri Karere kagomba kugira abagize Inama Njyanama 17, batorwa n’inteko itora igizwe n’abahagarariye inzego n’ibyiciro bitandukanye.
Inama Njyanama y’Akarere igizwe na bande?
Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu 17, barimo:
- Abajyanama rusange umunani.
- Abagore batanu bahagarariye abandi bagore.
- Umuntu umwe uhagarariye abagore mu byiciro byihariye.
- Umuntu umwe uhagarariye urubyiruko.
- Umuntu umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.
- Umuntu umwe uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF).
Abagore batanu bagomba kuba nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere, mu rwego rwo kubahiriza ihame ryo guteza imbere uruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo.
Ni bande batora abagize Inama Njyanama y’Akarere?
Abatora abagize Inama Njyanama y’Akarere ni abahagarariye inzego zitandukanye zo ku rwego rw’Akarere no mu nzego zo hasi, aho hakurikizwa uburyo bw’amatora y’inteko itora (Electoral College).
Muri bo harimo:
- Abagize Biro z’Inama Njyanama z’Utugari (Cell Councils).
- Abagize Inama Njyanama z’Imirenge (Sector Councils).
- Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.
- Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere.
- Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere.
- Abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere.
Ibi byiciro bigira uruhare mu gutora abajyanama bahagarariye ibyiciro rusange n’ibyihariye, hakurikijwe uko inteko itora iteganywa n’amategeko.
Ku myanya itanu y’abagore, hateganywa inteko itora yihariye igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge no ku rwego rw’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije batorwa bate?
Nyuma yo gutorwa kw’abagize Inama Njyanama y’Akarere, hatorwa Biro yayo igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Hakurikizaho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere, igizwe n’abantu batatu ari bo:
- Umuyobozi w’Akarere (Mayor).
- Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Vice Mayor in charge of Economic Development).
- Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Vice Mayor in charge of Social Affairs).
Abifuza kujya muri iyi Komite Nyobozi bagomba kuba babanje gutorerwa kuba abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Amatora y’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije akorwa mu buryo butaziguye n’amajwi y’ibanga, aho abagize inteko itora ari bo bahitamo abayobozi bashya.
Itegeko riteganya ko ushaka kuba Umuyobozi w’Akarere agomba kuba afite nibura imyaka 25 y’amavuko, mu gihe uwifuza kuba Umuyobozi w’umugi wa Kigali agomba kuba afite nibura imyaka 35. Hanateganywa ibisabwa bijyanye n’amashuri n’uburambe mu buyobozi.
Amatora azakorwa mu byiciro
Nk’uko ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze ya 2026 ibigaragaza, amatora ajyanye n’Inama Njyanama z’Uturere azakorwa mu byiciro bitandukanye muri uku kwezi k’ Ugushyingo, aho hazatorwa abahagarariye ibyiciro bitandukanye, abagore batanu n’abandi bajyanama.
Ku wa 24 Ugushyingo 2026 hateganyijwe amatora ya Biro z’Inama Njyanama z’Uturere na Komite Nyobozi zazo, zirimo Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi bungirije babiri.
Aya matora ni ingenzi mu miyoborere y’inzego zegerejwe abaturage, kuko ari yo azagena abazayobora Uturere mu myaka itanu iri imbere.









