Mu mukino wahuje APR FC na Rayons Sport kuri iki cyumweru, ikipe y’ Ingabo yatsinze Murera 2-0 inegukana igikombe cy’ Amahoro.
Ni umukino witabiriwe ku kigero gishimishije, cyane ko wahuzaga amakipe asanzwe ari amakeba muri ruhago y’u Rwanda.

Umutoza wa Rayons Sport Rwaka Claude, nta mpinduka zikomeye yari yakoze ugereranyije n’abakinnyi amaze iminsi yifashisha kuva yahabwa izi nshingano.

Ni umukino watangiye ushyushye cyane ku buryo ku munota wa kane gusa, Djibril Quattara wa APR FC yari afunguye amazamu ku mupira yahawe na Nshimirimana Ismail awucisha ku ruhande rw’iburyo uruhukira mu izamu.

Byagaragaraga ko APR FC yari iri kurusha Rayons cyane ndetse yakomeje kwiharira iminota yakurikiyeho y’ umukino

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Gikundiro ku munota wa 29 ubwo yahushaga igitego cya Abeddy Biramahire maze Nshimiyimana Denis Omedi ahita yihutisha umupira yahawe Ruboneka Bosco nawe ahita awuha Mugisha Gilbert wahise awutsinda neza, biba bibaye 2 bya APR ku busa bwa Mukeba

Rayon Sporta yagowe ahanini ku mipira yacaga hagagti igana ku ruhande, maze Mugisha Gilbert na Quattara bakagora ba myugariro ba Gikundiro.
Ku munota wa 40, APR FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira waje ugasanga Djibril Quattara ahagaze wenyine akawuzamukana ariko aho kuwuha Ruboneka wari uhagaze neza, barawumwaka.
igice cya mbere cyarangiye ariko bihagaze, ari 2-0

Mu gice cya kabiri, Murera yakoze impinduka ikuramo Iraguha Hadji wasimbuwe na Rukundo Abdulrahman.
Ku munota wa 58, Rayon Sports yabonye umupira mwiza uteretse inyuma gato y’izamu ku ikosa ryari rikorewe Abeddy Biramahire ariko awuteye ufatwa neza na Ishimwe Pierre, Umunyezamu wa APR
Hongeye kandi kubaho gusimbuza aho ku munota wa 68, impande zombi zakoze impinduka, Rayons ikuramo Aziz Bassane wasimbuwe na Adama Bagayoko mu gihe APR FC yakuyemo Mamadou Lamine Bah wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan.

Nyuma na bwo kandi APR yongeye gukora impinduka, ikuramo Djibril Quattara wasimbuwe na Mamadou Sy. Rayons Sport kandi na yo ku munota wa 85, yakuyemo Ndayishimiye Richard wasimbuwe na Elenga Kanga Junior.
Gusa izi mpinduka nta kinini zatanze kuko ikipe y’Ingabo yakomeje gucunga ibitego bya yo kugeza umukino urangiye yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025.
Ni igikombe cy’ Amahoro cya 14 iyi kipe y’ Ingabo itwaye mu gihe mu keba wayo Rayons Sport yo ifite 10.

Tubibutseko amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma w’ iki gikombe APR FC ikuyemo Police FC muri 1/2 cy’ iri rushanwa mu gihe Rayons Sport yo yari yakuyemo Mukura Victory Sport.
Aya makipe kandi ni nayo kugeza ubu ayoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona iri kubura imikino ine gusa ngo na yo irangire. Rayons Sport ni yo iyoboye n’ amanota 53 mu gihe APR FC iyikurikiye ifite 52










