Umusaruro w’ibirayi mu Rwanda wazamutseho 3.3% mu Gihembwe A cya 2026, ugera kuri toni 491,564, uvuye kuri toni 475,785 zari zabonetse mu Gihembwe A cya 2025.
Ibi biri muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bushakashatsi bw’ubuhinzi bw’Igihembwe A cya 2026, bwakorewe mu turere twose 30 tw’igihugu. Amakuru yakusanyijwe kuva ku wa 1 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2026.
NISR igaragaza ko ku buso bw’u Rwanda bungana na hegitari miliyoni 2.376, hegitari miliyoni 1.376, zingana na 58%, zakoreshwaga mu buhinzi. Muri zo, miliyoni 1.043 zari zihinzweho imyaka y’igihembwe, mu gihe miliyoni 0.501 zariho imyaka ihoraho.
Uretse ibirayi, ibindi bihingwa by’ingenzi na byo byatanze umusaruro ukomeye. Imyumbati yatanze toni 569,110, ibijumba bitanga toni 675,768, naho ibitoki byose hamwe bitanga toni zirenga miliyoni 1.33.

Ku bijyanye n’umusaruro w’ibirayi kuri hegitari, na wo wazamutse uva kuri toni 8.7 ugera kuri toni 8.9.
Raporo igaragaza kandi ko 37% by’abahinzi bakoresheje imbuto z’indobanure. Ifumbire y’imborera yakoreshejwe na 90.2% by’abahinzi, mu gihe 67.2% bakoresheje ifumbire mvaruganda. Abagera kuri 46.9% bakoresheje imiti yica udukoko n’indwara.
Nubwo hari aho umusaruro ukomeje kwiyongera, imibare igaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigifite umwanya wo kwagurwa. Abahinzi bakoresha kuhira imyaka bangana na 14.4%, mu gihe abakoresha imashini mu bikorwa by’ubuhinzi ari 1.7% gusa.
Raporo kandi igaragaza ko 92.4% by’abahinzi bavuze ko bakoresheje nibura uburyo bumwe bwo kurwanya isuri, mu gihe 53.4% bakoresheje uburyo bw’ubuhinzi buvanze n’amashyamba (agroforestry).
Muri rusange, imibare y’Igihembwe A cya 2026 igaragaza ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro, ariko hakiri amahirwe yo kongera umusaruro hifashishijwe imbuto z’indobanure, kuhira imyaka, imashini n’ikoranabuhanga rigezweho.









