BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbuhinzi

Impuguke mu buhinzi zatanze inama ku buryo bwo kurinda ubutaka buhingwaho

Impuguke mu buhinzi zagaragaje ko kurinda ubutaka no kubukoresha mu buryo burambye ari ingenzi mu kongera umusaruro no guhangana n’isuri, amapfa n’igabanuka ry’intungabihingwa mu butaka.
Ibi byagarutsweho mu nama y’Igihugu ku buhinzi bubungabunga ubutaka, National Conservation Agriculture Symposium, yabereye muri RICA ku wa 28 Werurwe 2025, ihuza inzego za Leta, abikorera, abahinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo MINAGRI, RICA, Mennonite Central Committee (MCC) na WFP/PAM.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RICA ushinzwe ubushakashatsi no kwagura ubuhinzi bubungabunga ubutaka, Dr Ndambe Nzaramba Magnifique, yavuze ko hari amahame atatu y’ingenzi abahinzi bakwiye gukurikiza.
Aya ni kutarimagura ubutaka cyangwa kubuhinga gake, guhorana ubutaka butwikiriye, ndetse no gusimburanya cyangwa kuvanga ibihingwa.
Dr Nzaramba yasobanuye ko kudahingagura ubutaka cyane bifasha kubungabunga ubuhehere, ibinyabuzima n’intungabihingwa ziburimo, bikanafasha kugabanya isuri. Yasabye kandi abahinzi gusiga ibisigazwa by’imyaka mu mirima nyuma yo gusarura kugira ngo bitwikire ubutaka kandi bifashe mu kubika amazi.
Ku bijyanye no gusimburanya imyaka, yavuze ko ubu buryo bufasha ubutaka gukomeza kugira intungabihingwa, bikongera umusaruro ndetse bikagabanya indwara n’ibyonnyi.
Umuhinzi wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, Gakuba Jonas, yavuze ko ubu buryo bwamugabanyirije amafaranga n’imvune yagiraga mu gutegura imirima, cyane cyane kubera ko gusasira bigabanya ibyatsi bibi.
MINAGRI ivuga ko ubu buryo buri mu ngamba z’igihugu zo kuvugurura ubuhinzi. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuhinzi buvuguruye, Dr Patrick Karangwa, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kugeza mu 2029 rufite nibura hegitari 100,000 zihingwaho hakoreshejwe uburyo bubungabunga ubutaka, zivuye kuri hafi hegitari 1,100.
Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa, Mennonite Central Committee ivuga ko imirima shuri yashyizweho mu turere dutandukanye, aho abahinzi bahabwa amahugurwa ku buhinzi bubungabunga ubutaka, bakageza ubwo bumenyi ku bandi bahinzi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuhinzi buvuguruye, Dr Patrick Karangwa

Abayobozi n’impuguke bavuga ko gukoresha ubu buryo bishobora gufasha u Rwanda kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihe kimwe no kurinda ubutaka kugira ngo buzagume butanga umusaruro no mu bihe bizaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts