BREAKING

Imikino

Amakipe atatu yo muri Sudani yasabye kwakirira imikino ya CAF mu Rwanda

Amakipe atatu yo muri Sudani arimo Al Hilal SC, Al-Merrikh SC na Hilal Al-Sahil Sports Club yasabye gukinira mu Rwanda imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Aya makuru yatangajwe n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje itangazamakuru n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe.

Bonnie Mugabe yavuze ko ayo makipe yifuza gukoresha ibibuga byo mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano n’imiterere y’imikino bikomeje kugira ingaruka ku mupira w’amaguru muri Sudani.

Hilal Al-Sahil Sports Club yasabye gukinira mu Rwanda imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa rya CAF Confederation Cup

Amakipe  yo muri Sudani amaze igihe akinira imikino mpuzamahanga hanze

Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal yakiriye imikino y’amatsinda ya CAF Champions League kuri Stade Amahoro i Kigali, nyuma yo kutabasha gukinira iwabo kubera ibibazo by’umutekano.

Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal yakiriye imikino y’amatsinda ya CAF Champions League kuri Stade Amahoro i Kigali

El Merreikh SC na yo yari ifite aho ihuriye n’umupira w’u Rwanda, kuko yakinnye Shampiyona y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kubona amarushanwa mu gihe ibikorwa by’umupira muri Sudani byari byarahagaze.

Hilal Al-Sahil Sports Club ni yo kipe nshya yiyongereye kuri gahunda yo gukinira mu Rwanda, aho izahagararira Sudani muri CAF Confederation Cup.

Gukomeza kwakira amakipe yo muri Sudani bishimangira umwanya w’u Rwanda nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga, cyane cyane nyuma yo kuvugurura ibikorwa remezo by’imikino birimo Stade Amahoro.

El Merreikh SC mu mwaka ushize yakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts