Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye kwerekana ubukomeye bwe ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gukora igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake mu Bubiligi, aho yatanze ibyishimo n’ihumure ku bakunzi b’umuziki we.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026 muri hoteli Dolce La Hulpe, iherereye hanze y’Umujyi wa Bruxelles. Mu rwego rwo korohereza abakunzi b’uyu muhanzi, hateguwe imodoka zabafashije kugera aho cyabereye no kuhava nyuma y’igitaramo.
Israel Mbonyi, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel muri Afurika, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake, bituma abari bitabiriye igitaramo baririmbana na we mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki ni igitaramo cya gatatu gikomeye uyu muhanzi akoreye mu Bubiligi, ibintu bigaragaza uburyo akomeje gukundwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse n’abanyamahanga bakurikirana umuziki we.
Mu myaka ishize, Mbonyi yakomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga, akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi, Amerika no muri Afurika, aho akunze gukusanya imbaga y’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Nyuma y’iki gitaramo cyo mu Bubiligi, Israel Mbonyi ategerejwe mu Budage ku wa 20 Kamena 2026, mbere yo gukomereza urugendo rwe rw’ibitaramo mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.
Biteganyijwe ko uru rugendo rw’ibitaramo ruzasozwa ku wa 5 Nyakanga 2026 muri Suède, aho na ho abakunzi be bitezwe kumwakira mu gitaramo kizaba gisoza uru ruzinduko rwe rw’i Burayi.
Ibitaramo bya Israel Mbonyi bikomeje kugaragaza uburyo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugera kure, ndetse bikarushaho gushyira izina ry’u Rwanda ku ikarita y’umuziki mpuzamahanga.











