Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizitabirwa n’amakipe 60 arimo 10 akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Iri rushanwa rizwi nka Memorial Rutsindura riteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, rikazabera mu turere twa Huye na Gisagara.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026 ni bwo hasojwe ibikorwa byo kwiyandikisha ku makipe azaryitabira mu byiciro bitandukanye birimo iby’abato, abakuru, abagabo n’abagore.
Mu cyiciro cya mbere mu bagabo, amakipe atandatu yamaze kwiyandikisha ni Kepler VC, Police VC, APR VC, Gisagara VC, Kirehe VC na REG VC.
Mu bagore, amakipe ane yo mu cyiciro cya mbere azakina iri rushanwa ni Kepler WVC, RP Huye WVC, APR WVC na RRA WVC.
Iri rushanwa kandi rizitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, ay’ibigo by’amashuri makuru ndetse n’ay’ibigo bya Leta n’abikorera ku giti cyabo.
Mu bagabo, ayo makipe ni CUR VC, Imena VC, KeyStone VC, Rwanda Young Water Professional VC, WIN STAR VC, UR Huye, UR Busogo, UR Nyarugenge, ASEVIF VC, CHUB VC na WASAC VC.
Mu bagore, amakipe azakina ni ESB Kamonyi, Lycée de Nyanza, TTC Save, UR Busogo, UR Remera, RP Kigali na UR Huye.
Harimo kandi n’icyiciro cy’abakanyujijeho, aho amakipe arindwi azacakirana. Ayo ni ASEVIF VC, Kinyinya VC, Kudumu VC, Umucyo VC, Tout Age VC, Rusizi Sport Club na Aigle Noir.
Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa rinaha umwanya munini ibyiciro by’abato cyane cyane amakipe y’ibigo by’amashuri, hagamijwe gukomeza guteza imbere Volleyball mu rubyiruko no gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutsindura Alphonse iri rushanwa ryitiriwe, yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Volleyball mu Rwanda. Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ndetse aba n’umusifuzi n’umutoza wamenyekanye muri uyu mukino.
Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo.
Mu mwaka ushize, amakipe ya APR WVC mu bagore na Police VC mu bagabo ni yo yegukanye ibikombe by’iri rushanwa ngarukamwaka.









