Ikipe ya Rayon Sports yagize Umufaransa Dylan Lienart Umuyobozi wayo waTekiniki mushya, mu rwego rwo gukomeza kuvugurura no guteza imbere ibikorwa bya tekinike n’irerero ryayo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo Dylan Lienart yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho aje gutangira inshingano ze nshya muri Rayon Sports.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uyu mutoza aje gufasha iyi kipe mu nzego zose za tekinike.
Yagize ati: “Yahawe akazi muri Rayon Sports mu gihe kirekire, aho azafasha amakipe yose yacu yaba inkuru y’abagabo, iy’abagore n’abakiri bato. Muri make ni muri gahunda zose za tekinike muri Rayon Sports.”

Dylan Lienart aje muri Rayon Sports mu mwanya wari umaze imyaka irenga itandatu udafite uwurimo, kuko waherukagaho Kayiranga mu 2019.
Uyu mutoza afite ubunararibonye bw’imyaka 22 mu mupira w’amaguru, cyane cyane mu kuzamura impano z’abakiri bato. Afite impamyabumenyi y’ubutoza ya UEFA A.
Yatangiriye akazi ke muri USMN Football yo mu Bufaransa mbere yo kuba Umutoza Mukuru wa FC Mougins y’abatarengeje imyaka 17.
Nyuma yaho yabaye umuhuzabikorwa w’amakipe y’abakiri bato ya Nice yo mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri Paris Saint-Germain (PSG), imwe mu makipe akomeye ku Isi.
Ari muri PSG, Dylan Lienart yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’amashuri y’umupira w’amaguru y’iyi kipe hirya no hino ku Isi, aho yakoranaga n’abayobozi ba tekinike bagera kuri 25 ndetse n’abatoza barenga 1000.

Ageze muri Rayon Sports asanze ifite ibibazo mu rwego rw’irerero, aho mu myaka ishize byabaye ingorabahizi kubona abakinnyi bato bazamurwa mu ikipe nkuru.
Uyu mutoza aje kandi mu gihe Rayon Sports iri gushaka kongera kwisuganya nyuma yo gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ya BK Pro League.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 52 nyuma y’imikino 32, mu gihe amaso y’abakunzi bayo yose ahanzwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na APR FC ku wa 23 Gicurasi 2026.










