BREAKING

Amakuru

Karasira Aimable yashyinguwe

Karasira Uzaramba Aimable uherutse kwitaba Imana yashyinguwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Regina Pacis no gushyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.
Uyu muhango wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma, hagarukwa ku buzima bwe n’ibikorwa byamuranze, mbere y’Igitambo cya Misa cyabereye muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu banyeshuri yigishije ndetse anayobora mu mushinga wo kwandika igitabo, yavuze ko Karasira yari umwalimu wakundaga gusobanurira abanyeshuri amasomo mu buryo bwimbitse, atihanganira ko umuntu yiga ibintu atabisobanukiwe neza.
Karasira yitabye Imana afite imyaka 49. Yavutse mu 1977 avukira mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, akaba yari mwene Karasira Claver na Mukaruzamba Marie Goreth.
Akiri muto, ababyeyi be bimukiye mu Mujyi wa Kigali aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye, mbere yo gukomereza amashuri makuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ndetse no muri Suède.
Mu kazi yakoze, yabanje gukorera ikigo cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda, ubu kizwi nka Rwanda Social Security Board, mu ishami ry’ikoranabuhanga. Yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye arimo aya Huye, Rusizi na Kigali, yigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga kugeza mu 2019 ubwo yatangiraga gukora ibikorwa bye bwite.
Karasira Uzaramba Aimable yitabye Imana ku wa 6 Gicurasi 2026 nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe. Urwego rw’ Igihugu rw’ ihorora Rwanda Correctional Service rwatangaje ko urupfu rwe rwabaye nyuma yo kunywa imiti myinshi mu yari asanzwe afata ijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe yari afite.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts