BREAKING

AmakuruUbukungu

Africa CEO Forum: u Rwanda rwungutse abashoramari bashya

Africa CEO Forum 2026 yabaye urubuga rwatumye u Rwanda rubona abashoramari bashya bagiye gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo amashanyarazi, amahoteli yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’inganda.

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi barenga 2800 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye ndetse n’abashoramari baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’isi.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Urwego rw’ igihugu rw’ iterambere, RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo birimo APIEX, Elsewedy Electric, Sunrise Resorts & Cruises na Busara Advisors Inc.

Hari kandi andi masezerano yasinywe hagati ya y’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB, Cleo Capital Group na Lux Collective.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy AFRIKA, ari kumwe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Group, Eng. Ahmed Elsewedy

Iby’ingenzi ku masezerano ya RDB na Elsewedy Electric

Amasezerano yasinywe hagati ya RDB na Elsewedy Electric agamije guteza imbere imishinga minini y’ishoramari mu Rwanda.

Iyo mishinga irimo:

  • Gushyiraho uruganda rukora mubazi z’amazi n’amashanyarazi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho (smart meters)
  • Gukora ibyuma byifashishwa mu kongera umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi
  • Gukora “transformateur” z’amashanyarazi
  • Gushyiraho kaminuza cyangwa ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro
  • Kubaka icyanya cy’ubwikorezi n’ububiko (logistics hub)
  • Gucunga no guteza imbere ibyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ icyanya cyahariwe inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone)

Mbere y’itangira ry’iyi nama, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda riyobowe na Ahmed Elsewedy, byibanze ku kwagura ishoramari mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije, ibikorwa remezo n’andi mahirwe y’ishoramari.

Perezida Kagame aherutse kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Group, Eng. Ahmed Elsewedy

Elsewedy Electric ni ikigo gikomeye mu gukora ibikoresho by’amashanyarazi, gifite abakozi barenga 19.000. Mu mwaka wa 2025, cyinjije amafaranga arenga miliyari 5,7 z’amadolari ya Amerika.

Iki kigo gikorera mu bihugu 19, kikagira inganda 34 ziri muri Afurika na Aziya, harimo Egypt, Algeria, Saudi Arabia, Qatar, Indonesia, Pakistan na Tanzania. Ibikoresho by’amashanyarazi gikora byoherezwa mu bihugu birenga 110 ku isi.

Aya masezerano yasinywe na Jean-Guy Afrika ku ruhande rwa RDB ndetse na Ahmed Elsewedy ku ruhande rwa Elsewedy Electric.

Amasezerano na Sunrise Resorts & Cruises

Aya masezerano y’ubufatanye na Sunrise Resorts & Cruises arebana no kubaka ahantu h’ubukerarugendo (hospitality resort) ku butaka bwa hegitari 10 buri ahantu hiyubashye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no muri Kinigi mu Karere ka Musanze.

Sunrise Resorts & Cruises ni ikigo gikomeye cyo mu Misiri cyashinzwe mu 2002. Gifite amahoteli agezweho arenga 20, abarizwa ku nyanja itukura ahantu hihagazeho nka Hurghada, Sharm El Sheikh, Marsa Alam na Ain Sokhna, muri Alexandria, na Zanzibar.

Mbere y’inama ya Africa CEO Forum, Hossam El Shaer uyobora Sunrise Resorts & Cruises yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, byagarutse ku mahirwe y’ishoramari, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Perezida Kagame aherutse kugirana ibiganiro na Hossam El Shaer, Umuyobozi Mukuru wa Sunrise Resorts & Cruises

Imbanzirizamasezerano (Heads of Terms) ebyiri zasinywe

Aya ni amasezerano y’ibanze yasinywe, amwe ajyanye no kuzubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rufite ubushobozi bwa MWp (Megawatt peak) 200 n’ibikorwaremezo byo kubika amashanyarazi muri batiri n’andi ajyanye no kubaka uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 450.000 ku munsi.

 Amasezerano ya RDB na APIEX

RDB kandi yasinyanye amasezerano n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga muri Benin, APIEX.

Ayo masezerano y’ubufatanye agamije gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Bénin mu guteza imbere ishoramari n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibicuruzwa, hibandwa ku kureshya ishoramari rituruka mu mahanga (FDI) no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

APIEX yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Eric Akoute.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika ari kumwe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa APIEX, Eric Akoute, nyuma y’isinywa ry’amasezerano

Amasezerano ya RDB na Busara Advisors Inc.

Aya masezerano y’ubufatanye ashyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe na RDB, na Busara Advisors, ikigo gitanga ubujyanama gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kigo cyari gihagarariwe na Perezida wacyo, Reuben E. BRIGETY II.

Jean-Guy Afrika na Perezida w’Inama wa Busara Advisors, Inc. bashyira umukono ku masezerano, Reuben E. Brigety II

Amasezerano ya RSSB na Cleo Capital Group Ltd yo kugura imigabane

Ku rundi ruhande, Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize, RSSB na Cleo Capital Group Ltd byasinye amasezerano atuma icyo kigo kigura imigabane inahindura imicungire y’igihe kizaza ya Akagera Game Lodge.

Ubusanzwe RSSB yari nyiri Akagera Game Lodge byuzuye. Iyi hoteli y’inyenyeri enye iherereye ku nkombe z’Ikiyaga Ihema, ku buryo yitegeye ubwiza bwacyo. Ni hoteli ifite ibyumba bisaga 60.

Ku ruhande rwa RSSB, aya masezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije, Louise Kanyonga, Cleo Capital Group Ltd ihagarariwe n’Umuyobozi mukuru, Eugene Nyagahene.

Amasezerano ya RSSB na Cleo Capital Group Ltd yo kugura imigabane

Ku rundi ruhande, Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize, RSSB na Cleo Capital Group Ltd byasinye amasezerano atuma icyo kigo kigura imigabane inahindura imicungire y’igihe kizaza ya Akagera Game Lodge.

Ubusanzwe RSSB yari nyiri Akagera Game Lodge byuzuye. Iyi hoteli y’inyenyeri enye iherereye ku nkombe z’Ikiyaga Ihema, ku buryo yitegeye ubwiza bwacyo. Ni hoteli ifite ibyumba bisaga 60.

Ku ruhande rwa RSSB, aya masezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije, Louise Kanyonga, Cleo Capital Group Ltd ihagarariwe n’Umuyobozi mukuru, Eugene Nyagahene.

Umuyobozi Mukuru wa Cleo Capital Group Ltd, Eugene Nyagahene n’Umuyobozi Mukuru Wungirije, Louise Kanyonga, bashyira umukono ku masezerano

Amasezerano yo gucunga hoteli hagati ya AGL na The Lux Collective

Uretse ibijyanye n’imigabane, hanasinywe amasezerano aha ikigo The Lux Collective gucunga Akagera Game Lodge.

Mu Ukwakira 2017 nibwo RSSB na Mantis Collection yo muri Afurika y’Epfo byasinye amasezerano yo gucunga no kumenyekanisha Akagera Game Lodge mu myaka 10. Intego yari ukongera inyungu ya hoteli no guteza imbere imikorere yayo, ikanazamura izina ifite.

RSSB yatangaje ko aya masezerano mashya areba ubufatanye bufite intego, ishoramari mu bukerarugendo no kwakira abantu bijyanye na Akagera Game Lodge akaba agiye kwinjiza ku isoko ry’u Rwanda amazina akomeye mu bukerarugendo nka LUX na SALT.

Yasinywe hagati ya Perezida wa The Lux Collective, Arnaud Lagesse na Emmanuel Rugambwa, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Akagera Game Lodge.

RSSB yatangaje ko iri shoramari rigaragaza uruhare rwa RSSB nk’umushoramari w’igihe kirekire mu nzego zitandukanye, ukoresha imari mu guteza imbere no kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye, bityo zikabasha gukurura ishoramari ry’abikorerano gutanga inyungu z’ubucuruzi zirambye.

Yakomeje iti “Iki gikorwa kirakomeza gushimangira umwanya w’u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru n’ishoramari, kinashyigikire intego y’igihugu yo kuba igicumbi cy’akarere mu bukerarugendo burambye kandi bwo ku rundi rwego.”

Aya masezerano ari muri gahunda yagutse yo guteza imbere ubukerarugendo hagamijwe gushyira u Rwanda mu izingiro ry’ibikorwa by’ubukerarugendo mu karere, bihuza ibyerekezo nka Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ibirunga n’ibindi byerekezo byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

The Lux Collective ni yo igiye kujya icunga Akagera Game Lodge

 

 

 

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts