Ubushinjacyaha Bukuru bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu ndetse no kumuca ihazabu ya 2.210.000 Frw, buvuga ko ibihano yari yarakatiwe mbere ari bito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha yahamijwe.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera igahitana umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho, urugo rwe rwasanzwemo urumogi.
Ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcool.
Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, igihano gisubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Uyu mwanzuro watumye asohoka mu Igororero rya Nyarugenge, ariko Ubushinjacyaha Bukuru ntibwanyurwa n’icyemezo cy’urukiko.
Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rutitaye ku buremere bw’ibyaha n’ingaruka zabyo, ndetse ko rutubahirije intego z’ibihano n’ibiteganywa n’amategeko.
Ubushinjacyaha Bukuru bwagaragaje ko ibyaha Shema Arnaud de Bosscher yahamijwe byagize ingaruka zikomeye, zirimo gutuma umuntu ahasiga ubuzima, kandi ko uwo muntu yari umupolisi wari mu kazi. Bwavuze ko ibihano by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange yahawe bidashobora gutanga isomo rikwiye ku bandi.
Bwasobanuye kandi ko urukiko rw’ibanze rutakurikije ingingo ya 49 y’itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ashingiye ku buremere bw’icyaha, ingaruka zacyo n’impamvu zatumye gikorwa.
Ku ruhande rw’uregwa, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyaha yakoze kandi ko yumva ibihano yahawe bihwanye n’ibyo yakoze.
Me Uwamahoro Marie Josée umwunganira, yavuze ko ibihano byatanzwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bikurikije amategeko kandi nta nenge bifite.
Yasobanuye ko ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, umukiliya we yahanishijwe ihazabu ya miliyoni 1 Frw nk’uko biteganywa n’amategeko, naho ku cyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 30 Frw.
Ku cyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcool, yavuze ko yahanishijwe ihazabu y’ibihumbi 10 Frw, naho ku cyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge ahabwa imirimo nsimburagifungo nk’uko amategeko abiteganya.
Me Murangwa Faustin na we yavuze ko umucamanza afite ubwinyagamburiro bwo gutanga igihano gito giteganywa n’amategeko, ndetse ko hari imirongo ngenderwaho imwemerera no kujya munsi y’igihano gisanzwe giteganywa.
Yongeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha Bukuru bwasabye mu bujurire ari bishya kandi ko urukiko rukwiye kubisuzuma kuko nta muntu wemerewe gutanga ibintu bishya mu rubanza rujuririrwa.
Umwanzuro kuri ubu bujurire ukazasomwa ku wa 22 Gicurasi 2026 saa saba z’amanywa.









