Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yasuwe n’abantu barenga 11.700, bituma yinjiza arenga miliyoni 1,33$, angana na miliyari zisaga 1,9 Frw mu mezi atatu gusa.
Kuba iyi pariki ibamo inyamaswa zikomeye eshanu zirimo Intare, Imbogo, Ingwe, Inzovu n’Inkura, biri mu byatumye ikomeza gusurwa ku rwego rwo hejuru. Umubare munini w’abayisuye hagati ya Mutarama na Werurwe 2026 wiganzwamo Abanyarwanda.
Imibare yatangajwe igaragaza ko amafaranga yinjijwe yavuye mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi yiyongereyeho 8% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.
Iri zamuka ryatewe inkunga n’ubukangurambaga bwa Visit Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kumenyekanisha iyi pariki ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi ishize kandi, ikinyamakuru mpuzamahanga cya National Geographic cyashyize Pariki y’Akagera mu hantu 25 ku Isi abantu bakwiye gusura mu mwaka wa 2026 kubera ibyiza nyaburanga biyigaragaramo.
Abaturiye Pariki na bo binjije agatubutse
Igihembwe cya mbere cya 2026 cyagiriye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Akagera, kuko binjije arenga ibihumbi 168,22$ binyuze mu mishinga ijyanye no kuyibungabunga no kuyungukiramo.
Abakora uburobyi binjije 59.770$, abakora ubuvumvu binjiza 17.309$, mu gihe abakora ubukorikori, ubworozi bw’inkoko n’abatanga amacumbi binjije 16.998$.
Abaturage bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo binjije 31.922$, naho koperative z’abubatsi na ba nyakabyizi zinjiza 42.227$.
Inyamaswa zashyizweho GPS
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko bukomeje gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana inyamaswa, kuko ziba zigenda zishaka aho zituye mu cyanya gifunguye.
Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, intare eshatu zashyizweho ikoranabuhanga rya GPS, binakorwa ku nzovu imwe. Inkura z’umukara 17 na zo zashyizweho ibikoresho bya VHF transmitters mu mahembe yazo.
Intare eshanu z’ingore na zo zabonerejwe urubyaro hagamijwe gukurikirana uburyo zororokamo.
Pariki ifite ubukungu n’umutungo kamere bihambaye
Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122. Ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300 zirimo intare 60, inzovu 142, imbogo 4.000, twiga 115, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145.
Harimo kandi imparage 2.000, impara 1.500, impyisi ziri hagati ya 120 na 150, imvubu ziri hagati ya 1.500 na 1.800, inyemera 1.000 n’indonyi zirenga 1.000.
Ni na yo pariki ifite amoko menshi y’inyoni mu Rwanda, agera kuri 500, mu gihe Pariki ya Nyungwe ifite 300, Gishwati n’Ibirunga zikaba ziri munsi y’uwo mubare.









