BREAKING

AmakuruPolitikiUbuzima

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi muri OMS na GAVI ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Prof Mohamed Yakub Janabi uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) mu Karere, baganira ku gushimangira imikoranire hagamijwe kwita ku buzima no kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye mu Rwanda no mu Karere.

Perezida Kagame yakiriye Prof Mohamed Yakub Janabi ku wa 21 Mata 2026, ari kumwe n’uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rigira riti “Baganiriye ku gushimangira imikoranire hagamijwe kwita ku buzima no kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye mu Rwanda no mu Karere.”

U Rwanda rufatanya na OMS mu mishinga itandukanye. Nko mu 2024 ubwo mu Rwanda hadukaga indwara ya Marburg, OMS yabaye u Rwanda hafi.

Mu gihe abantu bari bahinze umushyitsi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yatangaje ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

Icyo gihe OMS yatangaje ko iri gushaka miliyoni 7,7 z’Amadolari ya Amerika yo kurifasha kwifatanya n’u Rwanda mu guhashya icyorezo cya Marburg.

OMS kandi yafatanyije n’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda mu mishinga itandukanye nko kurwanya Virusi itera Sida, guhangana n’ibyorezo nka Covid-19, Mpox n’ibindi, ibyatumye uyu munsi icyizere cyo kubaho kirenga imyaka 69.

Ku wa 21 Mata 2026 kandi Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Gavi, ikigo gishinzwe guteza imbere ikwirakwizwa ry’inkingo, Dr Sania Nishtar.

Village Urugwiro iti “Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire isanzweho mu bijyanye n’ikwirakwizwa ry’inkingo no guteza imbere ubuzima rusange no kwagura gahunda zo kugeza inkingo kuri bose.”

Dr Sania Nishtar n’itsinda bari kumwe ku wa 20 Mata 2026 basuye ibigo bitandukanye byita ku buvuzi birimo Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buvuzi, RBC, TKMD Rwanda Ltd ifite uruganda rukora inshinge ruri i Rwamagana n’ahandi.

Dr. Sania Nishtar yashimiye u Rwanda ku buryo rukomeje guteza imbere gahunda yo gukingira abaturage bagizweho ingaruka n’indwara zitandukanye.

Uruganda yasuye rwatashywe mu 2026, aho ku ikubitiro byavugwaga ko ruzajya rukora izigera kuri miliyoni ku munsi, zikoreshwe imbere mu gihugu no mu bindi bihugu bya Afurika byagorwaga no kuzibona.

Uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 01 Mata 2025, ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana.

U Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no gutanga inkingo ku bazikeneye. Mu mwaka ushize RBC yagaragaje ko hari umushinga wanatangiye gukorerwa igeragezwa ugamije gushyiraho uburyo bwo gutwara inkingo hifashishijwe drones mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya izangirika bitewe n’uburyo zibikwamo busaba kwitwararika cyane.

Perezida Kagame yaganiriye n’abo muri OMS ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda
Perezida Kagame na Dr Sania Nishtar wa GAVI baganiriye ku guteza imbere ibijyanye n’ikingira

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts