BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbuzima

Itangazamakuru n’aba influencers mu guteza imbere amazi n’ isuku

Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahuriye mu mahugurwa agamije kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo guteza imbere amazi meza, isuku n’isukura (WASH), hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye i Kigali muri hoteli Five to Five, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Mata 2026. Yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye na WaterAid Rwanda.

Yari agamije kongerera ubushobozi abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga amakuru afasha abaturage guhindura imyitwarire no kunoza imyumvire ku bijyanye n’isuku n’isukura.

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa yararaga iti: “Kongerera ubumenyi itangazamakuru hagamijwe kongera ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura.” Yitabiriwe n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye, bagamije guteza imbere itangazamakuru rishingiye ku makuru afatika rifasha kuzana impinduka mu mibereho y’abaturage.

Mu ijambo ryafunguye aya mahugurwa, Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Vestine Mukeshimana, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guha buri muturage amazi meza n’uburyo bwiza bw’isuku burambye.

Yavuze ko ibi bijyanye n’intego z’iterambere rirambye, cyane cyane intego ya gatandatu (SDG 6), igamije kugeza amazi meza n’isuku kuri bose.

Mukeshimana yagaragaje ko hari intambwe zimaze guterwa, zirimo kongera ishoramari, kunoza imikoranire hagati y’inzego zitandukanye no kwita ku bwiza bwa serivisi zitangwa.

Gusa, yagaragaje ko hakiri imbogamizi, asobanura ko kubaka ibikorwa remezo bidahagije, ahubwo ko hakenewe serivisi zihamye, ziringirwa kandi zigera kuri bose.

Yagize ati: “Ikibazo si ukugera ku mazi gusa, ahubwo ni uko serivisi zitangwa buri munsi ziba zizewe kandi zifasha buri wese.”

Vestine Mukeshimana, Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, yagaragaje ko hakiri imbogamizi, ko ibikorwa remezo bidahagije, ko hanakenewe serivisi zihamye, ziringirwa kandi zigera kuri bose.

Abateguye aya mahugurwa basabye abanyamakuru kujya batanga amakuru arambuye ku bijyanye n’amazi n’isuku, aho kudatangaza gusa ibikorwa remezo byubatswe, ahubwo bakanakurikirana niba bikora neza n’abo bigirira akamaro.

Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku ruhare rukomeye rw’itangazamakuru mu guteza imbere ubuzima rusange, guteza imbere isuku no gusaba ubuyobozi kubazwa inshingano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yagaragaje ko abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite imbaraga zikomeye mu guhindura ibintu, abasaba gukomeza gushyira imbaraga muri uru rwego na nyuma y’aya mahugurwa.

Abitabiriye kandi basabwe kujya begera abaturage bakareba uko serivisi z’amazi n’isuku zihagaze mu by’ukuri, bagakora inkuru zishingiye ku buzima busanzwe, zibasha kugaragaza ibibazo n’ibisubizo bishoboka.

WaterAid Rwanda igamije kugeza amazi meza n’isuku kuri bose mu buryo burambye, cyane cyane mu Karere ka Bugesera, ariko ikanashaka ko izi mpinduka zigera no mu gihugu hose.

Uyu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, washinzwe mu 1981, ukorera mu bihugu 28. Mu Rwanda watangiye ibikorwa mu 2009, uhera mu Bugesera, ariko ubu ukaba unakorera mu turere twa Nyabihu, Nyamagabe, Burera na Nyagatare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko abanyamakuru n’ aba influencers bafite imbaraga mu guhindura abantu abasaba gushyira imbaraga no muri WASH.

Mu kiganiro cyatanzwe na Kanyamibwa Vincent, Umuyobozi wa Porogaramu y’ubuzima rusange muri WaterAid, yavuze ku mavu n’amavuko y’uyu muryango ndetse n’urugendo rwayo mu Rwanda.

Yagaragaje ko ku isi hose hakiri ikibazo cy’amazi, aho umuntu atagombye kurenza iminota 30 ajya kuyashaka, nyamara abarenga miliyari 1.4 batagerwaho n’amazi meza, mu gihe abarenga miliyari 1.9 badafite ubwiherero.

Yavuze ko mu Bugesera, igihe WaterAid yatangiraga gukorerayo, abagera kuri 23% ari bo bagerwagaho n’amazi meza, ariko ubu bakaba bageze kuri 76%.

Niyonzima Oswald, umunyamakuru wa Kigali Today witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yari asanzwe akora inkuru ku bijyanye n’amazi n’isuku, ariko ubumenyi bwe bukaba butari buhagije.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yatumye numva neza ko amafaranga dukoresha twivuza afitanye isano n’isuku n’isukura. Nibikurikizwa neza, umuntu azajya ajya kwa muganga gake, ahubwo uwo mwanya n’ ubushobozi abikoreshe yiteza imbere..”

Rwema Thierry, umunyamakuru wa Radio Imanzi na Ishusho TV, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa yakoraga inkuru nke kuri WASH, kandi atari afite ubumenyi bwimbitse.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yampaye ubumenyi bwo gukora inkuru zicukumbuye, zishingiye ku mibare no ku buhamya bw’abaturage. Nzibanda ku kugaragaza ibibazo n’ibisubizo bishoboka.”

Yanavuze ko azakomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga isuku n’amazi meza, ndetse no gukorana n’inzego zitandukanye mu gutangaza amakuru yubaka.

Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahuriye mu mahugurwa agamije kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo guteza imbere amazi meza, isuku n’isukura (WASH),

Ku rundi ruhande, WaterAid inatanga ubufasha mu by’imari ku baturage bifuza gushora mu bikorwa by’isuku n’isukura, binyuze mu bufatanye na SACCO.

Nk’uko byasobanuwe na Eric Cyubahiro, ushinzwe ubushakashatsi no gusakaza ubumenyi muri WaterAid, abaturage bibumbira mu matsinda bagahabwa inguzanyo yishyurwa mu myaka ibiri ku nyungu ya 5%, aho umuturage atanga 2% WaterAid ikamutangira 3%.

Izi gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mirenge ya Ngeruka na Mareba mu Karere ka Bugesera.

Mu batanze amasomo muri aya mahugurwa harimo Eugene Hagabimana na Rev. Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, bashimangiye ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere WASH.

Basabye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kurangwa n’ubunyamwuga no kwita cyane ku makuru ajyanye n’amazi n’isuku, kuko ari inkingi ikomeye y’ubuzima bw’umuturage.

 

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts