Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa, habereye urugendo rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakozwe n’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa, habereye urugendo rwo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakozwe n’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Banemerewe n’ubuyobozi bw’uyu Mujyi ahazubakwa urwibutso
Ni igikorwa cyakozwe mu kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa n’imiryango itandukanye.
Urugendo rwo kwibuka rwakorewe mu mihanda y’uyu mujyi. Mu mwuka wo kuzirikana, icyubahiro n’ubuzima bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abitabiriye bagize umwanya wo guha icyubahiro abishwe bazira ko gusa ari Abatutsi.
Uru rugendo rwa mbere rufite igisobanuro gikomeye, rugaragaza icyifuzo kimaze igihe kirekire mu muryango w’Abanyarwanda cyo kugira ahantu no gukomereza kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu buzima rusange bw’Umujyi wa Rennes.
Abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, bigaragaza uruhare rw’inzego za leta rukomeje kwiyongera no kurushaho gufata intera mu gusigasira amateka y’u Rwanda.
Mu bitabiriye harimo Marie Mesmeur, uhagarariye agace ka Ille-et-Vilaine ya Mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, na Valérie Kerauffret, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Rennes.
Bombi bagejeje ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa, bashimangira akamaro ko kwibuka no guhererekanya amateka ku bisekuru bizaza nk’inzira yo kuyasigasira.
Undi muyobozi w’umujyi ushinzwe umurage n’ibijyanye no kwibuka na we yari ahari mu ntangiriro z’iki gikorwa.
Yahuye n’abagiteguye yemeza ko uwo mujyi witeguye kwakira igitekerezo cyo gutangiza umushinga wo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe mu byavuye muri uwo munsi by’ingenzi ni ubushake bwagaragajwe n’inzego bwo gukorana mu rwego rwo gushaka uko hashyirwaho urwibutso rwa Jenoside muri Rennes.
Uwo mushinga ugamije no gushimangira ko kwibuka biba igice gihoraho cy’ubuzima bw’umujyi wa Rennes, ndetse no kurwanya ihakana, kugoreka amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abateguye iki gikorwa kandi bagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara mu bijyanye no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abahakana Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Banagaragaje impungenge ku mibereho y’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimangira ko hakenewe gukomeza kugira amakenga no gukurikirana neza, mu gihe hakigaragara ibikorwa by’urugomo n’urwango bigenda byisubiramo.
Uru rugendo rubaye ku nshuro ya mbere, intego si ugusubiza amaso inyuma mu kwibuka gusa, ahubwo ni no kongera ubumenyi mu baturage, guharanira ko amateka atangazwa neza kandi atagorekwa, ndetse no gushyiraho ahantu hahoraho hagenewe kwibuka.










