BREAKING

AmakuruKwibuka

Bugesera: Imibiri 52 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 52 y’abazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge ya Gashora na Rilima yo mu Karere ka Bugesera, yashyinguwe mu cyubahiro. Urubyiruko rwongera gusabwa kugendera kure abagoreka amateka n’abashaka kurucamo ibice.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Matama 2026, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashora. Imibiri yashyinguwe irimo 47 yabonetse mu Murenge wa Gashora n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Rilima.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, avuga ko kuba hagishyingurwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 32 bigaragaza ukudatanga amakuru ku hantu hakiri imibiri.

Ati “ Kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ni kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize ariko no kudatanga amakuru byuzuye byakurikiye mu nzira turimo yo kwiyubaka y’ubumwe n’ubwiyunge.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kuba hakiboneka imibiri itari yashyingurwa bituruka ku bantu banga gutanga amakuru

Nkurunziza Pierre Damien wavuze mu izina ry’abashyinguye mu cyubahiro imibiri y’ababo, yashimiye ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko umugambi wari uhari wari uwo gutsemba Abatutsi ariko ko utagezweho kuko Inkotanyi zahise ziyihagarika.

Ati “ Uyu munsi rero twishimira ko Imana yaduhaye ubuyobozi bukomeye bwatwomoye ibikomere bitandukanye ndetse bugashyira imbaraga mu gukomeza gushakisha imibiri y’abacu ngo tubashyingure mu cyubahiro.”

Nkurunziza Pierre Damien yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yavuze ko kwibuka ari urubuga rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye urubyiruko kugendera kure inyigisho zibayobya zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Mukandanga Speciose yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, ashima Inkotanyi ku butwari bwaziranze kandi asaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts