BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageIyobokamana

“Twahawe agaciro” Abayisilamu bashimiye Perezida Kagame ku burenganzira n’agaciro bongerewe

Abayisilamu bo mu Rwanda bashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu kubaha uburenganzira n’agaciro, bavuga ko byabafashije kuva mu mateka mabi yo guhezwa no kubura amahirwe, ubu bakaba bafite uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, mu gikorwa cyiswe Meet The President cyabereye muri BK Arena i Kigali, cyahuje Perezida Kagame n’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu buhamya butandukanye bwatangiwe muri iki gikorwa, hagaragajwe ko Abayisilamu bagize amateka mabi yo guhezwa no kudahabwa uburenganzira busesuye mu bihe byashize, ariko ko ibintu byahindutse cyane nyuma y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yavuze ko ubuyobozi buriho bwahinduye amateka Abayisilamu banyuzemo, bubasubiza agaciro n’uburenganzira bari barambuwe.

Ati: “Ibi ni ibikomeza gushimangira ko imvugo yanyu ari yo ngiro. Ayo mateka mabi twanyuzemo mwarayaduhinduriye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yakomeje agaragaza ko Abayisilamu bashimira cyane uruhare rwa Perezida Kagame mu kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ibintu byatumye bose bongera kubona umutekano n’icyizere.

Ati: “Ubu ntabwo tukitwa abaswayili, dufatwa nk’abandi Banyarwanda bose. Turashimira agaciro mwaduhaye n’ubwisanzure dufite mu kwemera no kwamamaza idini ryacu nta nkomyi.”

Mufti Sindayigaya yagaragaje kandi ko kuri ubu Abayisilamu bafite amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda mu nzego zose z’igihugu, zirimo iz’umutekano, za minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze.

Ubuhamya bugaragaza impinduka

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), yatanze ubuhamya bugaragaza uko amahirwe igihugu cyatanze yafashije Abayisilamu gutera imbere.

Yavuze ko yatangiye urugendo rwe mu bihe bitari byoroshye, aho bamwe bamucaga intege bamubwira ko umushinga we wo gushinga ishuri rikuru ari uw’abagabo.

Ati: “Barambwiraga ngo uwo mushinga si uw’abagore, ahubwo nkomeze ncuruze inkweto. Ariko sinacitse intege.”

Yasobanuye ko yatangiriye ku banyeshuri batanu gusa, ariko kuri ubu UTB imaze kunyuramo abarenga ibihumbi 12, ikaba ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu burezi n’iterambere ry’igihugu.

Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu

Mu buhamya bwatanzwe kandi, Hadji Issa Hakizimana washinze Issa Coffee, yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu, rwirinda amacakubiri n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Igihugu cyacu kiradukunda kandi turacyafite amahirwe. Tugomba kwirinda abashaka kudusenya, ahubwo tugakoresha imbuga nkoranyambaga twubaka igihugu.”

Gushima ubuyobozi bw’igihugu

Abayisilamu bitabiriye iki gikorwa bashimye Perezida Kagame ku kuba yarabafashije kongera kubona uburenganzira, harimo no kwizihiza iminsi mikuru y’idini ryabo nka Eid al-Fitr, byari byarabujijwe mu bihe byashize.

Bagaragaje ko kuva Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abayisilamu basubijwe uburenganzira bwabo, ndetse bagahabwa amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda mu nzego zose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uruhare Abayisilamu bagira mu iterambere ry’igihugu, haba mu burezi, ubuvuzi, ubucuruzi n’ishoramari

Ubutumwa bwo gukomeza kubaka igihugu

Umuyobozi wa Rwanda Premier League akanaba Perezida wa Gorilla FCPerezida, Mudaheranwa Yusuf, yavuze ko amahirwe yatanzwe na Leta agomba kubyazwa umusaruro n’Abanyarwanda bose nta vangura.

Ati: “Ibi si amahirwe y’Abayisilamu gusa, ni ay’Abanyarwanda bose. Tugomba kuyaha agaciro no gukomeza kubaka igihugu tudacitsemo ibice.”

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr, kikaba cyaranzwe n’ubusabane, ubuhamya ndetse no gushimira ubuyobozi bw’igihugu ku ruhare rwarwo mu iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts