Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igiye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 9,4 z’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 13,6 Frw), igamije gufasha igihugu mu bikorwa byo gukumira ibiza mu turere twa Karongi na Rusizi.
Aya mafaranga azashyirwa mu bikorwa by’umushinga w’u Rwanda wo gukumira ibiza hifashishijwe ibidukikije, birimo gutera amashyamba, guca amaterasi ku misozi n’ugutunganya inkombe z’imigezi.
Biteganyijwe ko muri utu turere hazaterwa amashyamba ku buso bwa hegitari ibihumbi 10, hakorwa ibikorwa byo gutera ibiti ku nkombe z’imigezi no gusana ahangiritse.
Uretse ibikorwa by’ibidukikije, abantu barenga 6000 bazahabwa amahugurwa ajyanye no gukumira ibiza, mu gihe abanyeshuri 120 biga amasomo ya tekiniki bazahabwa amahirwe yo kwunguka ubumenyi binyuze mu kwifatanya n’ibi bikorwa.
Umuhanga mu by’amazi n’isukura akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga, Lazarus Phiri, yavuze ko gukoresha ibidukikije nk’uburyo bwo kwirinda ari ingenzi mu kurengera abantu n’imitungo yabo.
Yagize ati: “Dukoresheje ibidukikije nk’ibya mbere mu kwirinda, turi gufasha Abanyarwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, bahanga imirimo, babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bategura ahazaza habo.”
Uyu mushinga uzafasha mu kurwanya isuri, inkangu n’imyuzure, ndetse ubungabunge ibikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, amashuri n’inganda zitunganya amazi, byakunze kwibasirwa n’ibi biza mu bihe byashize.
Biteganyijwe ko abaturage basaga miliyoni 1,2 bo mu turere twa Karongi na Rusizi ari bo bazungukira kuri uyu mushinga, barimo abarenga 620,000 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.









