BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

RDF yavuze ku musirikari w’ U Rwanda wafungiwe I Burundi

Ubuyobozi bw’ Ingabo z’ U Rwanda, RDF, bwavuze ko bugiye gukoresha inzira ya dipolomasi hagati y’ u Rwanda na guverinoma y’u Burundi kugira ngo umusirikare wa EDF Sgt Sadiki Emmanuel, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, afungurwe.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.”

Itangazo rikomeza rigira riti:”RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi hagati y’ u Rwanda na  guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.”

Itangazo rya RDF rije rikurikira iryari ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi, ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi, akavuga ko yari yayobye. Igisirijare cy’ Burundi kivuga ko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza

Itangazo rya RDF

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts