Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi .
Uyu mwanya akaba yawugiyeho asimbuye Francis Kamanzi Inama y’Abaminisitiri iherutse guha inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, ryavuze ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112…Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).”

Alice Uwase yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, kuva ku wa 14 Kamena 2024. Ni umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bw’ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mine, Peteroli na Gazi muri urwo rwego.
Mbere yo kujya muri RMB, Uwase yabaye umuyobozi w’imishinga y’ubucukuzi bwa zahabu muri Ngali Mining, ibarizwa muri Ngali Holdings.