BREAKING

Politiki

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC muri Tanzaniya

Umukuru w’ igihugu Paul Kagame yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ ibihugu bigize umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba, Est Africa Community EAC mu magambo ahinnye y’ icyongereza.

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya EAC

Ni inama igiye kubera I Arusha mu gihugu cya Tanzania, Perezida Paul Kagame akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wagatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’Umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Zanzibar ushinzwe imirimo, ubukungu n’ishoramari, Shariff Ali Shariff.


Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cya Arusha, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva na Minisitiri Shariff Ali Shariff

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.

Ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.

Umukuru w’ igihugu yitabiriye inama ya 25 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu bigize EAC

Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bamaze kugera i Arusha. Bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC arategerejwe, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we ntaboneka kuko yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire .

Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibiramenyekana niba yitabira iyi nama.

Kugeza ubu umuryango wa East Africa Community ugizwe n’ ibihugu umunani, uvuye kuri bitatu yatangiranye muri Nyakanga 1999.

Photo: Village Urugwiro

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts