GEN-Z Comedy ibitaramo by’ urwenya bimaze kwamamara, ubu bigeye gutangira kujya biririmbwamo n’abahanzi ba muzika batandukanye.
Ni gahunda nshya abategura ibi bitaramo bavuga ko bagiye gutangiza mu rwego rwo kurushaho gushihimisha abakunzi b’ ibi bitaramo barushaho kwiyongera umunis ku munzi ndetse no gushyigira n’abahanzi ba muzika.

Umuyobozi wa GEN-Comedy ari na we watangije bino bitaramo by’ urwenya Fally Merci yatangaje ko nyuma y’igihe bazamura abanyarwenya, batangiye kwakira ubusabe bw’abakunzi babo babasaba ko bajya banyuzamo bagatumira n’abahanzi bakaririmba muri ibi btaramo mu buryo kandi buhoraho.

Ku ikubitiro muri iyi gahunda nshya kuri uyu wakane tariki 14 Ugushyingo 2024, mu gitaramo cya Genz Comedy hatumiwe True Promises ndetse na Zeo Trap ngo bataramire abazitabira kino gitaramo cy’ urwenya gisanzwe kiba kabiri mu kwezi.


Muri iki gitaramo biteganyijwe ko Zeotrapa azaboneraho no kumurika Album ye nshya yise ’Ntago anoga” yitegura gusohora.
Kwinjira muri iki gitaramo cyatewe inkunga na RBA, FORTEBET ndetse na Vitaloo nk’ uko bisanzwe akaba ari amafaranga y’ U Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 FRW) ahasanzwe n’ ibihumbi icumi muri VIP (10,000 FRW), kikazatangira saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba (18h:00).









