Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y’amategeko na Ngenzi Dylan. Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wakane tariki 12 Kamena 2025.

Uwase Vanessa na Dylan Ngenzi basezeranye nyuma y’uko mu mpera z’ icyumweru gishize ku wa 7 Kamena 2025 bakoze umuhango wo gusaba no gukwa.

Nyuma yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’ amategeko, biteganyijwe ko indi mihango ijyanye no gusezerana imbere y’ Imana ndetse no kwakira abatumiwe (reception) bizaba ku wa 14 Kamena 2025










