BREAKING

Imikino

Umunya-Maroc Taleb Abderrahim yagizwe umutoza wa APR FC

Ikipe ya APR FC yatangaje Umunya-Maroc, Taleb Abderrahim n’abungiriza be, Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan nk’abatoza bashya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, ni bwo APR FC yatangarije abakunzi bayo ko yahaye ikazi abatoza bashya bazayifasha mu mwaka utaha.

Yagize iti “Tunejejwe no kwakira Umutoza Mukuru Taleb Abderrahim n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho. Arakaza Neza!”

Umunya-Maroc Taleb Abderrahim yagizwe umutoza wa APR FC

Abderrahim Talib ni umutoza ukomeye kuva mu 2007, dore ko yatoje amakipe akomeye arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad Athletic Club zo muri Maroc.

Uyu mutoza ufite impamyabushobozi y’ubutoza ya CAF Pro na UEFA Pro, yaherukaga gutoza Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc mu mwaka w’imikino wa 2022/23, mu gihe akazi aheruka ari ak’Umuyobozi wa Siporo muri RCA Zemamra.

Uyu mutoza yongewe mu ikipe mu gihe ikomeje kwiyubaka ishaka uko yazitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, atarayihiriye mu myaka yatambutse harimo n’ushize yaviriyemo mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts