BREAKING

Imyidagaduro

Tems yatangaje ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Icyamamre muri muzika Terms yatangaje ko mu gihe cya vuba azataramira mu Rwanda.

Ni mu butumwa uyu munya-Nigeriakazi umaze kwamaamara ku Isi yoe yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Umuhanzikazi Tems

Tems yashyize hanze ifoto cyangwa se poster yamamaza igitaramo afite mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo ku wa 20 Werurwe 2025, maze hasi yayo anagararaza ko usibye icyo gitaramo anateganya ibindi kuri uyu mugabane w’ Afurika harimo icyo azakorera mu Rwanda, Nigeria, Kenya ndetse na Ghana. Gusa kuri ibi bitaramo byose ntiyashyizeho itariki nyirizina bizaberaho gusa hariho ko ari mu mwaka utaha wa 2025.

Ubutumwa Tems yashyize ku butumwa

Temilade Openiyi wamenyekanye mu muziki nka Tems yabonye izuba kuwa 11 Kamena 1995 avukira mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos . We n’ababyeyi be bimukiye mu Bwongereza akiri muto cyane, ariko nyuma ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko ubwo ababyeyi be batandukanaga, yagarukanye na nyina ndetse na musaza we  gutura muri Nigeria.

Tems agiye kuza kuririmba mu Rwanda

Uyu muhanzi Tems ni umwe mu b’igitsina gore bakomeye kuri uyu mugabane, ndetse amaze no kwamamra haba I burayi ndetse no muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Tems yamamaye mu ndirimbo ze nka Crazy tings, Turn me on, Damages, Me & U imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 51 n’ izindi.

Temilade Openiyi wamamaye nka Tems

Uyu munyaNigeriakazi akaba azwiho ubuhanga butangaje yaba mu kuririmba, kwandika indirimbo ndetse no kwitwara neza ku rubyiniro.

Terms yagiye kandi yitabazwa mu kwandika indirimbo z’ ibindi byamamare bikomeye nka Beyonce, Justin Bieber, WizKid, Future, Rihanna n’ abandi. Muri zo twavuga nka Lift me Up ya Rihanna.

Tems, umwe mu bahanzikazi bagezweho

Nk’ umuhanzi Tems yagiye atsindira ibihembo bitandukanye nk’aho mu mwaka ushize wa 2023 indirimbo Wait For U yakoranye na Future ndetse na Drake yatsindiye Grammy Award nka Best Melodic Rap performance. Terms kandi yatsindye Female MVP Award mu bihembo bya Sound City MPV  Awards.byatangiwe muri Eko Convention X Center I Lagos muri Nigeria.

Terms amaze gutsindira ibihembo bitandukanye

Kugeza ubu akaba afite Album imwe yise Born in the wild yasohotse muri uyu mwaka ndetse na Extended Plays ebyiri ari zo For Broken Ears yasohotse muri 2020 ndetse na If Orange was a place yasohotse muri 2021.

Reba Love me Jeje imwe mu ndirimbo za Tems

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts