BREAKING

Politiki

Scovia Mutesi yatorewe kuyobora RMC

Kuri uyu wagatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 Umunyamakuru Scovia Mutesi yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Cléophas Barore wayiyoboraga kuva mu Ukuboza 2016.

Scovia Mutesi nyiri ikinyamakuru Mama Urwagasabo yari umukandida rukumbi, kuko Rwanyange Réné Anthère wa Panorama yemeye kumuharira amajwi ye, nk’umuntu azi neza kuko bakoranye, kandi akaba ari umugore.

Rev Past Uwimana Jean Pierre wigisha mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’itangazamakuru n’itumanaho, yatorewe umwanya w’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RMC. Kuri uyu mwanya na we yari umukandida rukumbi.

Ku mwanya w’Umunyamabanga wa biro y’Inama y’Ubutegetsi ya RMC, hatowe Nyirarukundo Xavera w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Na we kandi akaba yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Cleophas Barore na Rev Past Uwimana Jean Pierre wabaye umuyozi wungirije wa RMC

Abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi batowe muri barindwi bayigize, barimo bane babanje gutorwa, barimo: Rwanyange wagize amajwi 67, Philbert Girinema wa IGIHE wagize amajwi 50, Mutesi wagize amajwi 80 na Nyirarukundo wagize amajwi 31.

Muri rusange bane mu bagize Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC batowe n’abanyamakuru 142, buri wese atora umukandida w’umugabo n’uw’umugore, hashingiwe ku ihame ry’uburinganire mu miyoborere y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Bamwe mu batowe

Abanyamakuru batandatu ni bo bahataniye imyanya ine. Ubwo biyamamazaga, basezeranyije bagenzi babo ko biteguye guteza imbere umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, kugira ngo ukorwe kinyamwuga kurushaho, unarusheho kubahwa.

Bane bagize Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC biyongereye kuri batatu batanzwe n’abafatanyabikorwa b’umuryango w’abanyamakuru: Rev Past Uwimana watanzwe na Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Liberata w’ihuriro rya sosiyete sivile na Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda.

Cleophas Barore umuyobozi ushoje igihe.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa RMC ucyuye igihe Cleophas Barore yashimiye bagenzi be bakoranye “mu bihe bigoye, mu bihe bikomeye, ariko abagize Inama y’Ubugetsi bakoranye ubwitange, ubunyangamugayo”, ahamya ko we na bagenzi be basize RMC ifitiwe icyizere n’abanyamakuru ndetse n’abaturage kubera ko bayiyambaza.

Yaboneyeho gusaba abagize Inama y’Ubutegetsi nshya gukora neza, asaba n’abanyamakuru kuyigirira icyizere.

Scovia Mutesi umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC yasabye abanyamakuru kumufasha guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, agira ati “Uruhare rwanyu ni yo ntsinzi yanjye kandi ni yo ntsinzi yacu”.

Yatangaje ko atazahindura akazi ke, kuko azakomeza gukora nk’umunyamakuru, abangikanye iyi nshingano n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, asaba abayobozi b’ibinyamakuru kumufasha kunoza kurushaho uyu mwuga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts