Umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’ Afurika SADC wemeje ko ugiye gukura ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni umwanzuro wafashwe n’abayobozi b’ ibihugu bigize uyu muryango yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wakane tariki 13 Werurwe 2025.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ ibihugu bigize SADC barimo Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe akaba n’ umuyobozi w’ uyu muryango wa SADC, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini; Joao Lourenco wa Angola, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, na Hakainde Hichilema wa Zambia.
Umwanzuro wafashwe n’ aba bakuru b’ ibihugu ukaba uteganya ko ingabo za SADC, SAMIDRC zizava muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu byiciro.
Ingabo za SADC, SAMIDRC ziri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo guhera mu kwezi ku Ukuboza 2023, aho zari zaragiye muri iki gihugu gufasha ingabo za RDC, FARDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Izi ngabo ariko zaje kugenda zitsindwa mu bice bitandukanye mu ntambara zagiye zihuriramo n’uyu mutwe w’ inyeshyamba nko mu bice bya Sake ndetse no mu mugi wa Goma.
Kuri ubu nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye igice kinini cy’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru harimo n’ umugi wa Goma, izi ngabo za SAMIDRC zahungiye mu bigo by’ ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye , MUNUSCO. Ibi bigo bikaba kugeza ubu bizengurutswe n’ Ingabo za M23
Nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye tariki ya 8 Gashyantare, byemejwe ko SAMIDRC idashobora kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mwanzuro ukaba wahuraga n’ubutumwa M23 yagiye nayo itanga. Uyu mutwe witwaje intwaro wasabye ko aba basirikare basubira mu bihugu byabo, bakareka kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba M23, Gen Maj Sultani Makenga, ku wa 12 Werurwe yatangaje ko abasirikare ba SADC bemerewe gusubira mu bihugu byabo igihe babishakira.

Ubwo SADC yapfushaga abasirikare 18 bari muri iyi mirwano, Perezida Chakwera wa Malawi na we yatangaje ko Ingabo za Malawi zizataha.
Mu bihe bitandukanye kandi na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yagiye aca amarenga ko azacyura Ingabo z’ icyo gihugu.







