BREAKING

Amakuru

Ni iki cyateye Omborenga gusaba Rayon Sports ko batandukana?

Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, Omborenga Fitina, yandikiye iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano nyuma y’uko itubahirije ibikubiye mu masezerano y’imyaka ibiri bagiranye.

Muri Kamena 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Omborenga Fitina wari uvuye muri APR FC yari abereye kapiteni.

Uyu myugariro uri mu beza baca iburyo, icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro ariko ubu ararebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwe.

Amakuru PEOPLE TV  yamenye, avuga ko Fitina yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abusaba gusesa amasezerano bitewe n’uko itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Amakuru avuga ko mu ibaruwa uyu myugariro yandikiye Rayon Sports, ayibutsa ko itigeze imuha amafaranga ye yose yaguzwe ndetse na bimwe mu birarane by’imishahara imubereyemo.

Kugeza ubu nta bwo ikipe iramusubiza. Fitina ni umwe mu bakinnyi ikipe y’Igihugu, Amavubi, igenderaho.

Ibaruwa Fitina yandikiye ubuyobozi bwe

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts