BREAKING

AmakuruPolitiki

New Zealand: Diaspora y’ U Rwanda yatanze ikiganiro muri University of Auckland

Diaspora Nyarwanda muri New Zealand yatanze Ikiganiro ku Iterambere ry’u Rwanda muri Auckland University of Technology

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Kaminuza ya Auckland University of Technology (AUT), imwe mu zikomeye muri New Zealand, yakiriye ikiganiro cyihariye cyatanzwe na Diaspora Nyarwanda, cyibanda ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuva mu 1994 kugeza ubu.

Abagize Diaspora y’ U Rwanda muri New Zealand batanze ikiganiro muri University of Auckland

Iki kiganiro cyatanzwe na Bwana Eric Sangwa, uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri New Zealand, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi ba kaminuza nka Dr. Damon Salesa, Umuyobozi wungirije wa AUT ndetse n’abashakashatsi bo mu nzego zitandukanye.

Mu kiganiro cye, Bwana Sangwa yagarutse ku ntambwe yatewe n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, serivisi zitandukanye ndetse n’ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Yagaragaje kandi ukuntu u Rwanda rwiyubatse nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rumaze kuba igihugu kiri ku isonga mu kwihuta mu iterambere mu karere.

Eric Sangwa Umuyobozi wa Diaspora y’ U Rwanda muri New Zealand

Abitabiriye iki kiganiro batangajwe n’uko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu guteza imbere ubuvuzi, by’umwihariko serivisi zita ku barwaye kanseri, ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo rishingiye kuri gahunda ya Visit Rwanda.

Diaspora Nyarwanda ya New Zealand kandi yasabye ubufatanye bwimbitse hagati ya Auckland University of Technology na kaminuza zo mu Rwanda, mu rwego rwo gutanga buruse (scholarships) ku banyeshuri bo mu Rwanda, cyane cyane mu mashami y’ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, Dr. Damon Salesa, Umuyobozi wungirije w’ iyi kaminuza, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho, anasezeranya ko azarusura vuba. Yatangaje ko AUT izakomeza gutanga amahirwe yo kwiga (scholarships) ku Banyarwanda, by’umwihariko mu masomo ajyanye n’ingufu zisubira ndetse n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’iterambere rirambye.

Dr. Damon Salesa, Umuyobozi wungirije wa University of Auckland

University of Auckland ni kaminuza yashinzwe mu 1883, bivuze ko imaze imyaka 142. Ni yo kaminuza nkuru muri iki gihugu ndetse ni nayo ifite umubare munini w’ abanyeshuri ugendeye ku ibarura ryo mu 2023 aho yabarirwaga abanyeshuri ibihumbi 35 n’ abakozi basaga ibihumbi birindwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts