BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbuzima

Minisante yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwimakaza isuku n’isukura mu Rwanda

Minisiteri y’ buzima mu u Rwanda yashyize hanze amabwiriza mashya agamije kunoza no kwimakaza isuku n’isukura mu baturage, akubiyemo ingingo zitandukanye zigomba kubahirizwa n’abaturarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Aya mabwiriza yasohotse tariki ya 26 Ugushyingo 2025, nyuma yo kugaragara icyuho mu bijyanye no gukurikirana no kugenzura isuku ku mubiri, aho abantu batuye, aho bakorera ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi. Ni amabwiriza agamije gushyiraho umurongo uhamye uzafasha mu kurinda indwara no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Mu bijyanye n’isuku y’umuntu ku giti cye, abaturarwanda basabwe kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, koza amenyo kabiri ku munsi bakoresheje uburoso n’umuti w’amenyo, gukaraba intoki kenshi cyane cyane mbere yo gutegura cyangwa gufata amafunguro, nyuma yo kuva ku musarane, ndetse no mu gihe cyose intoki zanduye. Hanibanzwe ku kugira isuku y’umusatsi n’inzara, kwambara imyenda isukuye no kuryama ahantu hasukuye.

Ku rwego rw’urugo, buri muryango usabwa kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bwubakiye kandi bufite isuku, ndetse bukagira n’aho gukarabira intoki hafi yabwo. Abaturage basabwe kandi kugira ubwogero buboneye, gukumira ko amatungo ararana n’abantu, no gucunga neza amazi y’imvura n’ayanduye.

Amabwiriza agaragaza ko ingo zigomba kwirinda kujugunya imyanda mu buryo budakwiye, ahubwo zigashyiraho uburyo bwo kuyitandukanya no kuyitwara neza, harimo gukorana na koperative cyangwa sosiyete zibishinzwe cyane cyane mu mijyi. Harasabwa kandi kugira igikoni gifite isuku, uburyo bwo kumutsa amasahani, ndetse no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi.

Ku bijyanye n’ahantu hahurira abantu benshi nko mu mihanda, mu nsengero, mu marimbi no mu bigo ngororamuco, aya mabwiriza asaba ko hagomba kuba isuku ihoraho, ubwiherero bunoze, uburyo bwo gukaraba intoki n’aho gushyira imyanda. Birabujijwe kandi kwihagarika cyangwa gucira ku mihanda, ndetse imodoka zitwara imizigo zigomba kwirinda kunyanyagiza imyanda.

By’umwihariko mu marimbi, hashyizweho amabwiriza ajyanye no kurinda amazi n’ibidukikije, harimo kutayubaka hafi y’amasoko y’amazi no gukuraho imyanda ihagaragara nyuma y’imihango yo gushyingura. Harasabwa kandi kubahiriza isuku mu gihe cyo gushyingura no gutaburura.

Aya mabwiriza aje ashimangira gahunda yo gushyiraho igenzura rihoraho ku bikorwa by’isuku n’isukura kuva ku rwego rw’igihugu kugera mu nzego z’ibanze, hagamijwe kugaragaza uruhare rwa buri wese no kubazwa inshingano ku rwego rwe.

Abayobozi mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko kubahiriza aya mabwiriza bizafasha mu kugabanya indwara zituruka ku mwanda no ku isuku nke, bityo bikagira uruhare mu kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bubahiriza isuku nk’umuco.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts