Abahanzikazi Ariel Wayz na Knowless Butera basohoye indirimbo nshya bafatanyije bise Katira.

Katira ni indirmbo aba bahanzikazi babiri bashyize hanze mu mpera z’ icyi cyumweru, akaba ari indirimbo igaruka ku butumwa bwo gushimira abagufashije mu bihe bikomeye wacyiyemo ariko na none no kutibagirwa ko hari abakwirengagije mu bihe bitari byiza wanyuzemo ngo noneho nyuma wowe baze bakugana igihe umeze neza nyamara hambere umerewe nabi barakwirengagije.

Katira indirimbo nshya ya Ariel Ways na Knowless yanditswe n’ abarimo Ishimwe Clement umugabo wa Knowless ari nawe watuganyije amajwi yayo muri studio ye Kina Music na ho itunganywa ry’ amashusho yayo biyoborwa binatunganywa na Simbi Nailla na Drick Ent


Irebere anashusho ya Katira ya Ariel Wayz na Knowless









