Ubuyobozi bw’ umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro n’ uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila
Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23 yatangaje ko uyu mutwe na Joseph Kabila bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo amahoro, umubano n’ ubufatanye birambye by’abanye-Congo byagerwaho.
Nangaa yavuze ko kuri iki gicamunsi i Goma habaye ikiganiro cyiza hagati y’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’ uko tariki 26 uku kwezi, AFC/M23 yatangaje ko Joseph Kabila yageze I Goma, mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, kimwe mu bice bigenzurwa n’ uyu mtwe.
Kuva ageze muri icyo gice, Joseph Kabila yabonanye n’abayobozi b’amadini atandukanye, asura ikigo cya gisirikari cya Rumangabo ndetse anahura n’abayobozi ku rwego rwa gakondo.
Joseph Kabila Kabange, yayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ imyaka 18 mbere y’ uko ahererekanya ubuyobozi mu mahoro na Felix Tchisekedi uyoboye ubu.
Gusa kuri ubu aba bagabo bombi ntibacyumvikana ndetse Kabila ashinjwa n’ uyu wamusimbuye kuba ari inyuma y’ intambara iki gihugu kimazemo imyaka igera kuri ine gihanganye n’ umutwe wa M23.










