Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Ibi ni ibyasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ Intebe Dr. Edouard Ngirente, aho rigira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’ itegeko Numero 14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n ‘ imikorere by’ Intara cyane cyane mu ngino ya ryo ya 9, none ku wa 23 Ugushyingo 2024 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Ntibitura Jean Bosco, Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba.

Bwana Ntibitura Jean Bosco yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza NISS.
Ku buyobozi bw’ intara y’ uburengerazuba akaba asimbuye Dushimimana Lambert wari washyizwe kuri uwo mwanya muri nzeri 2023.

Guverineri mushya w’intara y’ uburengerazuba akaba yinjiye muri izi nshingano kandi asangamo izindi mpinduka zitandukanye mu buyobozi muri iriyi ntara zirimo kuba uwari Mayor w’ akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet na Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Niyonsaba Jeanne D’ Arc beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatandatu.
Aba kandi bakaba beguye bakurikira abarimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na Perezida w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha, bari baherutse kwegura ku nshingano zabo.









