Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, Rwanda Development Board, rwatangaje ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026 inyubako yarwo iherereye ku Gishushu izafungwa by’agateganyo mu rwego rwo kuyivugurura.
Ni umwanzuro uje nyuma y’iminsi mike abakozi bakorera muri iyi nyubako bamenyeshejwe ko bagomba kwitegura kwimukira ahandi, mu gihe imirimo yo kuyisana izaba iri gukorwa.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB, ryagaragaje ko serivisi zitangirwa muri One Stop Centre zizakomeza gutangwa, ariko by’agateganyo zikazimurirwa mu nyubako ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1 mu Mujyi wa Kigali.
Iryo tangazo rigira riti: “Mu gihe ibyo biro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi ya MININFRA. Izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga zisanzwe zikoreshwa.”
Mu bigo byakoreraga muri iyi nyubako harimo RDB ubwayo, Rwanda Cooperative Board, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board na Rwanda Housing Authority.
Inyubako imaze igihe ivugwaho ibibazo
Iyi nyubako ya RDB iri ku Gishushu ni imwe mu nini mu Mujyi wa Kigali, ifite imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi akoreshwa mu bikorwa birimo parikingi n’imyitozo ngororamubiri. Ifite ubuso bungana na metero kare ibihumbi 42.
Yaguzwe na Leta y’u Rwanda ku mafaranga miliyari 42 Frw, nyuma y’uko hari hashize igihe kinini ivugwaho kutagira ubuziranenge bukwiriye.
Rwanda Housing Authority yigeze gutangaza ko yakoze isesengura kuri iyi nyubako, risanga ifite ibibazo bitandukanye byaturutse ku buryo yashushanyijwemo ndetse n’uburyo yubatswemo.
Ibyo bibazo byatumye hafatwa ingamba zo kuyikosora, ariko uko imyaka yagiye ishira hakomeza kugaragara izindi mbogamizi, kugeza aho bamwe bavuga ko hari n’aho yatangiye gusaduka.
Ubuyobozi bwa Rwanda Housing Authority bwigeze gutangaza ko mu masezerano yo kugura iyi nyubako, nyirayo yari yasabwe gukosora inenge zari zagaragaye.
Dr Noël Nsanzineza, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RHA, yabwiye Abadepite ko nyir’inzu yananiwe kubikosora burundu, bigatuma Leta ifata icyemezo cyo kumufatira amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw nk’uko byari bikubiye mu masezerano.
Icyemezo cyo gufunga iyi nyubako by’agateganyo no kwimura abakozi kije kigamije gushyira imbere umutekano w’abayikoreramo ndetse n’abahagana.
Biteganyijwe ko nyuma yo kuvugururwa, izasubukura ibikorwa mu buryo bujyanye n’ibipimo by’ubuziranenge n’umutekano bisabwa.










