Urutozi Gakondo Challenge, irushanwa ryo kibyina rigiye kongera ibihembo risanzwe ritanga ku baryitabira bahize abandi.

Iri rushana ryo kubyina kuri ubu rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma cya ryo muri uyu mwaka kibera muri Lycee de Kigali kuri uyu wa 28 Ukuboza 2024.

Bikaba biteganyijwe ko ibihembo byiyongera kuri buri mwanya watsindiwe. Nk’aho itsinda riba irya mbere rihabwa Miliyoni imwe n’ ibihumbi Magana atatu y’ U Rwanda mu gihe ubwo ryabaga bwa mbere itsinda ‘Afro Monster’ ryari ryabaye irya mbere ryahawe ibihumbi 500 Frw mu gihe kandi umwaka ushize ubwo ryabaga bwa kabiri ‘African Mirror’ yaryegukanye yahawe miliyoni imwe y’ U Rwanda.

Mu matsinda 20 yiyandikishije muri uyu mwaka hazatoranywa uko azagenda ahatana, rimwe ku rindi nyuma hatoranywe atandatu yahize ayandi akomeze mu y mu cyiciro kibanziriza icya nyuma..Muri iki cyiciro kibanziriza icya nyuma niho hazatoranywamo ane azahanganira umwanya wa mbere.

Amatsinda atandatu azagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma yose azahembwa 100.000 Frw buri rimwe.
Irya mbere rizahembwa miliyoni imwe n’ ibihumbi Magana atau y’ U Rwanda mu gihe mu yandi marushanwa yabanje ryahabwaga miliyoni imwe y’amafaranga y’ U Rwanda. Abazaba aba kabiri bazahabwa ibihumbi 800 Frw, aba gatatu bahabwe ibihumbi 500 Frw.

Urutozi Gakondo Challenge ritegurwa n’inzu ihanga imideli ya Urutozi Gakondo. Kwinjira mu gitaramo cyo gutanga ibi bihembo bikaza kuba ari amafaranga y’ U Rwanda igihumbi na Magana atanu (1,500 FRW). Mu bihe byatambutse kandi abarimo umuhanzi Jack B wanabaye umubyinnyi ukomeye mu bihe byatambutse mu magroup nka Good Guys na Bad Boys yagiye aba umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’aya marushanwa.










