BREAKING

AmakuruKwibukaPolitiki

Hasojwe Icyumweru cy’Icyunamo, abanyapolitiki basabwa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Kuri uyu wa 13 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hasorejwe icyumweru cy’Icyunamo hibukwa abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kwamagana umugambi wo kurimbura Abatutsi no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku mateka mabi n’imiyoborere ishingiye ku ivanguramoko, asaba abanyapolitiki b’iki gihe kwirinda icyasubiza u Rwanda muri ayo mateka mabi.

Yagize ati:
“Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda, bugashyiraho amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwakomeje kwimakaza ayo macakubiri.”

Dr Kalinda yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi mu kugaragaza ukuri kwayo no guhangana n’abayihakana cyangwa bayipfobya, ndetse bikanafasha gukumira ko yazongera kuba.

Yongeyeho ko nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bahisemo inzira yo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, aho buri wese ahabwa amahirwe angana nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ati:
“Politiki y’imiyoborere myiza ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo mahitamo yacu. Ibyagezweho mu myaka 32 ishize biratanga icyizere cy’ejo hazaza.”

Yakomeje ashimangira ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abanyapolitiki gushyira imbaraga mu kuyirwanya no kwigisha urubyiruko amateka nyayo y’igihugu.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bagaragaje ubutwari bwo kurwanya akarengane n’ubutegetsi bubi.

Ati:
“Bishwe bazira ubutwari bwabo bwo guharanira igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura.”

Yashimangiye ko n’ubwo imitwe ya politiki itavuga rumwe ku bintu bimwe na bimwe, bidakwiye gufatwa nk’intandaro y’amakimbirane, ahubwo bikwiye kuba inzira yo gushaka ibisubizo byubaka igihugu.

Ati:
“Kutavuga rumwe si ukurwana, ahubwo ni ugutanga ibitekerezo bigamije iterambere ry’igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, yagarutse ku mateka y’ivangura n’urwango byaranze ubutegetsi bwabanje agaragaza uruhare rwa politiki mbi mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye ko ubuyobozi bwa Juvénal Habyarimana n’ubwamubanjirije bwashyize imbere irondabwoko, bukumira Abatutsi mu mashuri no mu buzima rusange, ndetse n’impunzi zigakomwa mu nkokora mu kugaruka mu gihugu.

Ati:
“N’impunzi yageragezaga kugaruka mu gihugu rwihishwa, yarameneshwaga.”

Dr Bizimana yasabye abanyapolitiki kwigisha urubyiruko amateka nyayo y’u Rwanda, kugira ngo birinde kuyobywa n’ingengabitekerezo mbi.

Ati:
“Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabushenye n’ababushenye. Ni bwo buryo bwo kurinda igihugu gusubira mu mateka mabi.”

Yanasabye urubyiruko kwirinda imvugo z’urwango no kwamagana abanyapolitiki bagifite imyumvire ishingiye ku ivangura.

Nubwo icyumweru cy’Icyunamo cyasojwe, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza mu minsi 100, mu rwego rwo gukomeza kuzirikana amateka no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Hibutswe Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kwanga akarengane
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje uko Politiki y’urwango yimakajwe na Perezida Habyarimana Juvénal
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe bitabiriye iki gikorwa cyo kuzirikana abanyapolitiki barwanyije umugambi wa Jenoside
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro w’uruhererekane rw’amateka mabi
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda Dr. Bizimana Jean Damascene
Senateri Dr Habineza Frank n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Christophe Bazivamo baganira
Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana bitabiriye iki gikorwa
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye bahaye icyubahiro abashyiguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine bakurikiye ibiganiro byatanzwe hasozwa icyumweru cy’icyunamo
Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko hari abanyapolitiki bazize ubutwari bwabo bwo kwanga akarengane

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts