BREAKING

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Amazi meza n’isuku: Inkingi z’ubuzima n’iterambere rirambye

Kugira amazi meza n’isuku bihagije si ibintu byiza gusa umuntu yakwifuza, ahubwo ni uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, bugira uruhare rukomeye mu buzima, agaciro n’iterambere rya buri wese.

Uburenganzira ku mazi meza n’isuku bwemejwe n’amasezerano mpuzamahanga arimo Amasezerano y’Uburenganzira bw’Umwana (Convention on the Rights of the Child) ndetse bugaragarira no mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs, Sustainable Development Goals). By’umwihariko, Intego ya 6 ya SDG igamije ko abantu bose babona amazi meza n’isuku, mu gihe intego ya 4.a.1 igamije ko amashuri yose agira amazi meza yo kunywa, ubwiherero bwihariye ku bahungu n’abakobwa ndetse n’ibikoresho byo gukaraba intoki.

Ingaruka z’ibura ry’amazi meza n’isuku

Kubura serivisi zihagije z’amazi n’isuku bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima. Indwara ziterwa n’amazi mabi n’isuku nke, nka kolera, zikunze kwibasira abaturage, cyane cyane abana bato.

Ibi kandi bituma habaho:

  • Kwiyongera kw’impfu z’abana bato
  • Indwara zidakira zifitanye isano n’imirire mibi
  • Kugwingira kw’abana (stunting)

Iyo isuku idahagije, imyanda iva ku bantu n’amazi yanduye bishobora kwanduza amasoko y’amazi, ubutaka ndetse n’ibidukikije muri rusange, bigatuma indwara zikwirakwira byoroshye, harimo n’iziterwa n’udukoko nk’imibu.

Kubura serivisi zihagije z’amazi n’isuku bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima

Ingaruka ku bagore n’abakobwa

Ibura ry’amazi meza n’isuku rifite ingaruka zikomeye ku bagore n’abakobwa. Akenshi mu bihugu bikiri inyuma mu majyambe, ni bo bashinzwe kuvoma amazi, bikabafata umwanya munini wagakoreshejwe mu bindi bikorwa by’iterambere.

By’umwihariko ku bakobwa, kubura ubwiherero bukwiye mu mashuri bishobora kubabuza kwiga neza, cyane cyane mu gihe cy’imihango y’ukwezi. Ibi bishobora gutuma bamwe basiba ishuri cyangwa bakaritamo burundu.

Ingaruka ku burezi n’ubukungu

Iyo amashuri adafite amazi meza, ubwiherero n’aho gukarabira intoki, bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri no ku buzima bwabo muri rusange.

Ku rundi ruhande, abaturage badafite amazi n’isuku bahura n’imbogamizi mu bukungu kuko igihe kinini kigenda mu gushaka amazi cyangwa kwivuza indwara ziterwa n’umwanda.

Abagore n’abakobwa mu bihugu bikiri inyuma mu majyambere, ni bo bashinzwe kuvoma amazi, bikabafata umwanya munini wagakoreshejwe mu bindi bikorwa by’iterambere.

Isomo COVID-19 yasize

Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje neza ko kugira amazi meza n’isuku ari ingenzi cyane mu gukumira indwara zandura. Gukaraba intoki kenshi, gukoresha amazi meza n’isabune byagaragaye nk’imwe mu ntwaro zikomeye mu kurwanya icyorezo.

Ibi byatumye isi irushaho gusobanukirwa ko ishoramari mu mazi n’isuku atari amahitamo, ahubwo ari ngombwa.

Icyakorwa

Kugira ngo uburenganzira ku mazi n’isuku bugerweho kuri bose, hakenewe:

  • Kongera ibikorwa remezo by’amazi meza n’isuku
  • Kwigisha abaturage akamaro k’isuku
  • Gushyira imbaraga mu mashuri kugira ngo agire ibikoresho bihagije bya WASH  ((Water, Sanitation, and Hygiene)
  • Gufatanya kw’inzego za Leta, abikorera n’abaturage

Amazi meza n’isuku ni inkingi y’ubuzima n’iterambere rirambye. Iyo bihari, abaturage bararushaho kugira ubuzima bwiza, abana bakiga neza, kandi n’ubukungu bukazamuka.

Ni inshingano ya buri wese Leta, imiryango n’umuturage ku giti cye gufata iya mbere mu kwimakaza isuku no kurengera umutungo w’amazi, kugira ngo ejo hazaza habe heza kuri bose.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts