Mu Midugudu ya Kabeza na Humure, mu kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo abaturage batunguwe n’umuyaga wasenye inzu 43 zikaguruka ibisenge.
Amazu 34 yagurutse ibisenge abaturage.
Abagizweho ingaruka bavuga ko basaba ubufasha kuko bamwe nta bushobozi bafite bwo kwisanira inzu zabo. ni umuyaga wasenye izi nzu ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13/09/2026 mu mvura itari nyinshi cyane.
bimwe mubyangiritse harimo amazu yasenyutse imyaka yangiritse irimo urutoki.
Musonera Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo
yavuze ko Hari hashize igihe kinini imvura itagwa kuva muri mata 2026 muri uyu Murenge,yemeje ko icyiza cy’umuyaga cyasenye amazu menshi agera kuri 34 Kandi inzu zabo zangiritse zikavaho ibisenge, yanavuze ko bakiri gukusanya imibare kugira ngo bemeze imibare y’abagizweho ingaruka ni iki cyiza, yongeye kubasaba ko abubaka bajya bazirika ibisenge ndetse n’abafite inzu zitaziritse ibisenge babizirika kugira ngo iki cyiza yitazongera ubasenyera.
Ubusanzwe mu intara y’iBurasirazuba hakunda kugaragara izuba ryinshi cyane mu gihe imvura iguye ikaba ikunze kugwa bigereranyije,gusa inzobere mu iby’
ikirere n’iteganya gihe bashishikariza abantu guhora biteguye kuko imvura isigaye igwa itunguranye bikaba biteza ibibazo bitandukanye.










