Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko Gianni Infantino azongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyijwe mu 2027, nyuma y’iminsi hakwirakwira amakuru avuga ko ashobora kutongera gushaka kuyobora.
FIFA yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ivuga ko nta cyahindutse ku cyemezo Infantino yari yatangaje muri Mata 2026 cyo kongera kwiyamamaza.
Itangazo rya FIFA ryagize riti: “Nk’uko yabivuze muri Mata [2026], Perezida wa FIFA azongera yiyamamarize kuyiyobora mu matora ateganyijwe mu 2027. Ni ko bimeze, nta kintu cyahindutse. Infantino aziyamamaza.”
Infantino amaze kuyobora FIFA kuva mu 2016, ariko mu myaka ya vuba yagiye ahura n’abanenga uburyo ayobora iri shyirahamwe, cyane cyane ku bijyanye n’imishinga y’ubucuruzi n’imicungire y’amarushanwa ya FIFA.
Mu bamunenga cyane harimo Aleksander Čeferin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), wavuze ko Infantino adakwiye gukomeza kuyobora FIFA, amushinja imiyoborere y’igitugu no gushyira imbere inyungu ze bwite.
Aya makimbirane kandi yazamuye ibitekerezo by’uko UEFA ishobora gushyigikira undi mukandida uzahangana na Infantino mu matora yo mu 2027.
Amakuru yatanzwe agaragaza ko UEFA ishaka umukandida ushobora guhangana na Infantino, akaba agomba kubona nibura amajwi 106 muri 211 y’abanyamuryango ba FIFA kugira ngo atsinde.
Kandidatire z’abifuza kuyobora FIFA zizatangira gutangwa mu Ugushyingo 2026, mbere y’amatora ateganyijwe mu 2027.
Ku ruhande rwa FIFA, hari ibirego by’uko bamwe mu bayobozi b’umupira w’amaguru i Burayi barwanya Infantino mu rwego rwo kurinda uruhare n’inyungu z’amashyirahamwe y’i Burayi mu mafaranga akomoka ku bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Bityo, amatora ya 2027 ategerejwe nk’igihe kizongera kugaragaza uko imbaraga z’amashyirahamwe yo ku migabane itandukanye zihagaze mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi.









