BREAKING

AmakuruUmutekano

U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikari n’ abapolisi bari muri Cabo Delgado

Mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, kuri uyu wa Kane, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.

Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.

Nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje, Gen Maj Nyakarundi yagejeje kuri iri tsinda ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bubashishikariza gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kwirinda no gukorera hamwe, nk’inzira z’ingenzi zituma ubutumwa bwabo bugerwaho neza.

Yanabibukije ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba no gukomeza gusigasira isura nziza u Rwanda rwubatse mu butumwa mpuzamahanga. Yabashishikarije kurangwa n’ubunyamwuga, ubufatanye no gukomeza kuzuza inshingano zabo bakurikiza urugero rwiza rw’abababanjirije.

Gen Maj Nyakarundi yanagarutse ku miterere y’umutekano muri Cabo Delgado, abasaba gukomeza kuba maso, gukoresha amayeri akwiye mu guhangana n’iterabwoba no kongera imbaraga mu bikorwa bigamije gukumira no guhashya ibishobora guhungabanya umutekano.

Gen Maj Nyakarundi yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa

Iri tsinda rigiye koherezwa muri Mozambique nyuma y’uko Leta y’icyo gihugu yemeye kwishyura ikiguzi cyose cy’ubu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, bituma bukomeza nubwo hari ibihugu bimwe by’i Burayi byari byaragabanyije inkunga byatangaga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byari byarazengereje iyo ntara.

U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikari n’ abapolisi bari muri Cabo Delgado

Kuva mu 2017, imitwe y’iterabwoba yari yarateje umutekano muke muri Cabo Delgado, ihitana abaturage barenga 3,000 ndetse ihatira abarenga ibihumbi 800 guhunga ingo zabo.

Icyakora, kuva ingabo n’abapolisi b’u Rwanda batangira ibikorwa byabo muri iyo ntara, umutekano wongeye kugaruka ku rugero rugaragara. Leta ya Mozambique ivuga ko ubu hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugarurwa umutekano, bituma abaturage benshi basubira mu byabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts