BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbukungu

Umuhanda Kigali–Muhanga uratangira kwagurwa mu mezi abiri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency (RTDA), cyatangaje ko kiri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira umushinga wo kwagura no kuvugurura umuhanda Kigali–Muhanga, aho biteganyijwe ko muri Nzeri 2026 hazaba hamaze kuboneka rwiyemezamirimo uzawushyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yabwiye Komisiyo ya PAC ko inyigo n’imirimo y’ibanze byamaze kurangira, ndetse ko isoko ryo gushaka rwiyemezamirimo ryamaze gushyirwa hanze rikazafungurwa ku wa 11 Kanama 2026.

Yasobanuye ko nyuma yo kwakira no gusuzuma amadosiye y’abapiganwa, muri Nzeri 2026 hazaba habonetse uzubaka uyu muhanda, imirimo igahita itangira.

Umuhanda Kigali–Muhanga waherukaga gusanwa mu 2000, ukaba wari waragenewe kumara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko kugeza ubu umaze imyaka itanu urengeje igihe cyar cyagenwe ngo ube wavugururwa.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’inguzanyo ya miliyoni 120,47 z’Amadolari ya Amerika u Rwanda rwahawe na Export-Import Bank of Korea, yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2023.

Mu bikorwa biteganyijwe, igice cya kilometero 12,2 kizava Nyabugogo kikagera Bishenyi kizagurwa gihabwe inzira enye. Hazanagurwa ibindi bice byo mu Karere ka Muhanga, birimo umuhanda uva ku Kivumu ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga no ku Bitaro bya Kabgayi.

Abakoresha uyu muhanda bakomeje kugaragaza ko urangwa n’ubucucike bukabije cyane cyane mu masaha ya mugitondo ndetse n’ ayo ku mugoroba. Bityo kuwagura bikaba bitegerejweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati ya Kigali n’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Umuhanda Kigali–Muhanga uratangira kwagurwa mezi abiri

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts