Abanyamakuru batandukanye baturutse mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda basoje amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku mitegurire, imicungire n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta.
Aya mahugurwa yari agamije gufasha abanyamakuru gusobanukirwa birushijeho uburyo ingengo y’imari ya Leta itegurwa, aho amafaranga ayigize aturuka, uko akoreshwa ndetse n’uburyo acungwa.
Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026, yateguwe na FOJO Institute ku bufatanye na AFRI Media. FOJO Institute ni ikigo cyo muri Suède gishamikiye kuri Kaminuza ya Linnaeus, kikaba gisanzwe gikorana n’ibitangazamakuru ndetse n’amashuri makuru yigisha itangazamakuru mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga n’ubushobozi by’abanyamakuru n’ibitangazamakuru.
Aya mahugurwa yaberaga mu Karere ka Kamonyi muri RT5 Hotel, akaba yitabiriwe n’abanyamakuru 21 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye.

Abanyamakuru bavuga ko bungutse ubumenyi bufatika
Rerwa Hubert, umunyamakuru wa KT Radio, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa yari afite ubumenyi budahagije ku bijyanye n’ingengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Sinavuga ko nari nsanzwe mfite amakuru menshi ku bijyanye n’ingengo y’imari ya Leta.”
Rerwa yavuze ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa uko ingengo y’imari itegurwa, uburyo yemezwa ndetse n’uko igabanywa mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Ati: “Hari igihe umuturage yambazaga impamvu iwabo hataragera kaburimbo cyangwa impamvu batarabona amashanyarazi, nkagerageza kumusobanurira ariko ku rwego ruri hasi kubera kutagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ingengo y’imari. Ubu mfite amakuru menshi ku buryo gusobanurira abaturage impamvu hari imishinga itarashyirwa mu bikorwa bizoroha cyane.”

Mu kiganiro yahaye abitabiriye aya mahugurwa, impuguke mu bukungu Ruzigama Emmanuel Mansantura yavuze ko ingengo y’imari ari “ubuzima bw’igihugu”, ashimangira ko abanyamakuru bakwiye kugira ubumenyi ku bukungu n’imari ya Leta kuko ari byo bigize imibereho y’igihugu.
Yavuze kandi ko umunyamakuru akwiye gusobanukirwa gahunda za Leta zirimo NST2, Icyerekezo 2050 n’izindi gahunda zigenga igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Ati: “Ntawakora inkuru ku bintu atazi cyangwa adafiteho amakuru.”
Mansantura yavuze ko kuba umunyamakuru akorera mu Rwanda bisaba kuba azi neza igihugu akoreramo n’imikorere y’inzego zacyo, kugira ngo abashe gukora inkuru zifite ishingiro kandi zifasha abaturage gusobanukirwa ibyemezo bifatwa n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
Basobanuriwe inzira y’ingengo y’imari ya Leta
Muri aya mahugurwa, abanyamakuru bahuguwe ku nzira yose y’itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta ndetse n’inzego zibigiramo uruhare.
Basobanuriwe uburyo Minisiteri zitandukanye, ibigo bya Leta, uturere n’izindi nzego zikoresha ingengo y’imari, ndetse n’uruhare rw’umuturage mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa bikwiye gushyirwa imbere mu igenamigambi ry’umwaka.
Abitabiriye aya mahugurwa banasobanuriwe ibyiciro by’ahaturuka amafaranga ajya mu ngengo y’imari ya Leta, harimo imisoro, inkunga n’inguzanyo bitangwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Bagaragarijwe kandi uburyo abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari, haba mu gutanga inkunga zisanzwe zijya mu ngengo y’imari rusange ya Leta zizwi nka “Budget Support”, cyangwa inkunga zigenerwa imishinga yihariye zizwi nka “Project Support”.
“Aya mahugurwa yaduhaye ubushobozi bwo gukora inkuru zisesenguye”
Jeje Muhinde, umunyamakuru wa Rwanda Dispatch, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa byimbitse inzira yose y’ingengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Ku giti cyanjye sinavuga ko mfite ubumenyi bwinshi, ariko ndi umuntu ushishikazwa no gukora inkuru ku mari ya Leta.”
Yakomeje avuga ko umwuga w’itangazamakuru uhora uhinduka, bityo abanyamakuru bagomba gukomeza kwiga no kongera ubumenyi.
Ati: “Buri nkuru, buri kiganiro na buri mbogamizi bitwigisha ibintu bishya kandi bikadufasha gutera imbere.”
Muhinde yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uko ingengo y’imari itegurwa, impamvu yayo ku baturage, ababyitabira, uburyo bwo gusobanukirwa inyandiko z’ingengo y’imari ndetse na politiki y’imari.
Yongeyeho ko mbere yagiraga imbogamizi mu gusobanukirwa no gusobanurira abaturage ibijyanye n’ingengo y’imari ya Leta, ndetse no kubona amakuru yizewe, ariko ko ubu aya mahugurwa yamuhaye ubushobozi bwo kubikora neza.
Amahugurwa nk’ aya agamije kuzamura ubushobozi bw’abanyamakuru
Fulgence Niyonagize, Umuyobozi wa Rwanda Programu muri FOJO Institute, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abanyamakuru kuzamura ubumenyi ku ngengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Ingengo y’imari ni ikintu gishingiraho ubuzima bwose bw’igihugu. Hari icyo umunyamakuru abimenye na we akabimenyesha abandi neza? Akenshi usanga abanyamakuru badakora cyane inkuru zijyanye n’amafaranga kubera ko bumva badafite ubumenyi buhagije.”
Niyonagize yavuze ko FOJO ikoresha ubushakashatsi butandukanye bukorwa n’ibigo bikorana n’itangazamakuru nka RMC, RGB n’ibindi, kugira ngo hamenyekane aho abanyamakuru bakeneye kongererwa ubushobozi.
Yongeyeho ko hari igihe abaturage bagaragaza ko inkuru zimwe zibura ubusesenguzi cyangwa ubumenyi buhagije ku ngingo runaka, bikaba ari kimwe mu bifasha FOJO gutegura amahugurwa ajyanye n’ibikenewe.
Ati: “Ayo tuyafata nk’amahirwe yo kuvuga tuti reka duhaguruke tuzibe icyo cyuho cyagaragaye.”

Niyonagize yasabye abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe mu gukora inkuru n’ibiganiro byimbitse ku ngengo y’imari ya Leta.
Yatanze urugero rw’umushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 uzagezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu minsi iri imbere , asaba abanyamakuru kuzawukoraho inkuru zisesenguye bifashishije ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa.
“Ubu ngiye kujya nkora inkuru zisesenguye ku ngengo y’imari”
Alice Mukeshimana, umunyamakuru wa Family Magazine, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa atari afite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imitegurire n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Sinavuga ko hari ubumenyi bwihariye nari mfite ku bijyanye n’ingengo y’imari ku buryo nafasha audience yanjye kubyumva neza.”
Mukeshimana yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uburyo bwo gushaka amakuru ku rubuga rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no gukora ubusesenguzi bwimbitse ku ngengo y’imari.
Ati: “Kuva uyu munsi ndumva natinyutse gusoma no gusesengura inyandiko z’ingengo y’imari. Twabonye aho amakuru aboneka n’uburyo twayakoresha mu gukora inkuru zifite ireme.”
Yongeyeho ko ubumenyi yungukiye muri aya mahugurwa buzamufasha gukora inkuru zisobanurira abaturage impamvu ibikorwa bimwe bikorwa cyangwa bitinda, hashingiwe ku ngengo y’imari igihugu kiba gifite.
Mukeshimana yavuze kandi ko ubu azajya atumira impuguke zitandukanye mu biganiro byibanda ku bukungu n’ingengo y’imari, kuko asobanukiwe neza ibibazo byo kubabaza.
Ati: “Ntiwatumira umuntu muri interview utazi icyo ugiye kumubaza.”
Mukeshimana avuga ko ubu inkuru azajya akora ku ngengo y’imari zitazaba zigamije gutangaza gusa ibyatangajwe, ahubwo ko azajya akora ubusesenguzi bwimbitse ku byateganyijwe, ibyakozwe ndetse n’ibikeneye kunozwa.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gukoresha neza umutungo wa rubanda, abanyamakuru bavuga ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa bugiye kubafasha gukora inkuru zinoze kandi zisesenguye ku ngengo y’imari ya Leta, bityo abaturage bakarushaho gusobanukirwa uburyo umutungo w’igihugu utegurwa, uko ukoreshwa n’uruhare rwabo mu igenamigambi ry’iterambere. Ni intambwe bavuga ko izafasha itangazamakuru kurushaho kuba umuyoboro uhuza abaturage n’inzego zifata ibyemezo, binyuze mu nkuru n’ibiganiro bifite ubunyamwuga, ubusesenguzi n’amakuru yizewe.









