BREAKING

GospelImyidagaduroIyobokamana

Alex Dusabe yakoreye igitaramo mu Bubiligi

Mu ijoro ryo ku wa 4 Mata 2026, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alex Dusabe yataramiye mu Mujyi wa Bruxelles mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.

Ni igitaramo cyabaye amateka kuri uyu muhanzi, kuko ari bwo bwa mbere yari ashoboye gutaramira ku Mugabane w’u Burayi nyuma yo kubigerageza inshuro nyinshi ariko akazajya ahura n’imbogamizi zirimo ibibazo by’ibyangombwa by’urugendo.

Muri iki gitaramo, Alex Dusabe yari kumwe n’abandi bahanzi barimo René Patrick na Tracy, bafatanyije gutuma kiba igitaramo cyuzuye umwuka wo kuramya no gushima Imana.

Uyu muhanzi yavuze ko yanyuzwe n’uko cyagenze, ndetse yizeza abakunzi be ko afite gahunda yo kujya ategura ibitaramo nk’ibi buri gihe cya Pasika, mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Burayi.

Yagize ati: “Turi mu myiteguro kandi nibaza ko nta kabuza bizagenda neza hamwe n’Imana.”

Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire bubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo. Mu minsi ishize, yari aherutse no gukora igitaramo gikomeye i Kigali cyiswe “Umuyoboro 25 Concert”, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku wa 14 Ukuboza 2025, aho yizihirije imyaka 25 amaze mu ivugabutumwa akoresheje indirimbo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts