Nyuma y’imyaka myinshi hategurwa ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ataraboneka ku rutonde rw’abatumirwa, Ross Kana yamaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umuziki mu mijyi itandukanye bizacamo.
Uyu muhanzi watangajwe nk’uwa gatandatu mu bazitabira ibi bitaramo, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we, cyane ko ari ku nshuro ya mbere agiye kubona urubuga rumugeza ku bafana benshi bo hanze ya Kigali.
Mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru Ross Kana yagize ati:
“Ni amahirwe kuri njye yo gutaramana n’Abanyarwanda bo hanze ya Kigali kuko ziba ari inzozi za buri muhanzi gutaramira abakunzi be. Si njye uzarota igihe kigeze nkibona imbere y’abafana ndi kubaha ibyishimo.”

Uyu muhanzi aje muri ibi bitaramo nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Foux de toi’ yakoranye na Bruce Melodie na Element Eleeeh, ndetse n’izindi zirimo ‘Sesa’, ‘Mami’ na ‘Molela’.
Si we wenyine ugiye kugaragara bwa mbere muri iri serukiramuco kuko na Davis D aherutse gutangazwa ari ubwa mbere aryitabiriye.
Ross Kana asanze ku rutonde rw’abamaze kwemezwa abandi bahanzi barimo Kevin Kade, Bushali, Marina na Kenny Sol.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) butegura ibi bitaramo buracyafite abahanzi babiri butaratangaza.
Biteganyijwe ko MTN Iwacu Muzika Festival izatangira ku wa 20 Kamena 2026, isoze ku wa 1 Kanama 2026, izazenguruka mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Reba Mami, imwe mu ndirimbo za Ross Kana









