BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho cy’ abagore mu nkuru zo mu Rwanda

Ubushakashatsi bugaragaza icyuho kinini kikigaragara mu buringanire mu nkuru zikorwa n’itangazamakuru mu Rwanda

Nubwo u Rwanda rushimirwa intambwe rukomeje gutera mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, ubushakashatsi bushya bwerekana ko hakiri icyuho gikomeye mu mwanya abagore bahabwa mu nkuru zitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ndetse no mu rwego rw’abakora itangazamakuru ubwabo.
Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Global Media Monitoring Project (GMMP) 2025, bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, mu muhango wabereye muri Paramount Hotel i Kigali.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku nshuro ya mbere mu Rwanda

Global Media Monitoring Project ni ubushakashatsi mpuzamahanga bukorwa hagamijwe kureba uko abagabo n’abagore bahabwa umwanya mu nkuru z’itangazamakuru. Bukaba bumaze imyaka irenga 30 bukorwa, kuko bwatangiye mu 1995, bukaba kuri iyi nshuro bwarakorewe mu bihugu 99 byo hirya no hino ku Isi, harimo n’ u Rwanda bwari bukorewemo ku nshuro ya mbere.
Mu Rwanda, ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo gifasha mu iterambera ry’ itangazamakuru mu Rwanda,  Rwanda Media Program, ku bufatanye na Fojo Media Institute yo muri Suwede.
Ubushakashatsi bukaba bwarakozwe harebwa amakuru yatambutse ku itariki ya 6 Gicurasi 2025, hasesengurwa inkuru zanditswe n’izatambutse kuri Radio na Television umunsi umwe.

Abayobozi b’ ibitangazamakuru basobanuriwe ibyo ubushakashatsi bwagezeho

Imibare igaragaza icyuho kinini

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda, abagore bagifite umwanya muto cyane mu nkuru z’itangazamakuru ugereranyije n’abagabo.
Mu nkuru zatambutse kuri Radio na Television kuri uwo munsi, abagore bahawe ijambo bagize 37% by’abantu bose bavugishijwe, mu gihe mu nkuru zanditswe mu bitangazamakuru byandika, abagore bahawe umwanya bagize 20% gusa.
Ku bijyanye n’abasomye amakuru (presenters), abagore bari 39% kuri Radio na 17% kuri Television. Mu nkuru zanditswe, abagore banditse inkuru bagize 10% gusa.
Ikindi cyagaragajwe ni uko mu nzego zifata ibyemezo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, abagore bagize 11% gusa, ibintu bigaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri urugendo rurerure mu kugera ku buringanire busesuye.

Intego ni ukwerekana icyuho, si ugushinja amakosa

Mu ijambo ry’ikaze, Annelie Frank, Umuyobozi wa Rwanda Media Program, yashimye abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye iki gikorwa, agaragaza ko intego y’ubu bushakashatsi atari ugushinja, ahubwo ari ugutanga ishusho ifatika y’aho urwego rw’itangazamakuru ruhagaze mu bijyanye n’uburinganire.
Yagize ati: “Dushaka ko itangazamakuru ribona ahari icyuho, ubundi rikaba ryafata ingamba, haba mu nkuru zikorwa, mu bantu bahabwa ijambo ndetse no mu bakozi ubwabo.”

Icyuho mu guha ijambo impuguke z’abagore

Marie Anne Dushimimana, ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Rwanda Media Program, yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko akenshi iyo hakenewe umuyobozi uvugira urwego runaka cyangwa impuguke ku ngingo runaka, abagabo ari bo bahabwa umwanya cyane.
Yongeyeho ko itangazamakuru, nk’umuyoboro uha ijwi abadafite aho bavugira, rifite inshingano zo kwibaza niba mu nkuru zaryo hari icyiciro cy’abantu kitabona umwanya uhagije.

Marie Anne Dushimima wa Rwanda Media Program ni we wasobanuye birambuye iby’ ubu bushakashatsi

Abayobozi b’itangazamakuru biyemeje impinduka

Abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi bagaragaje ko babwishimiye, bemeza ko buzabafasha kongera kwisuzuma no gushyiraho ingamba zigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Yussuf Hakizimana, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Muhazi Yacu, yagize ati:
“Ubu bushakashatsi butweretse ahari icyuho. Tugiye gukoresha aya makuru mu guharanira ko mu nkuru zacu abagabo n’abagore bagaragaramo ku buryo bungana aho bishoboka.”
Ku runduli ruhande, Nadia Uwamariya, wari uhagarariye Radio Umwezi, yavuze ko hari igihe kutagira amakuru ahagije bigira ingaruka ku iyubahirizwa ry’uburinganire mu kazi k’itangazamakuru.
Yagize ati: “Ubu bushakashatsi bwaduhaye ubumenyi buzadufasha gutuma abagabo n’abagore bose bibona kandi bagahabwa umwanya mu nkuru dukora.”

Imbogamizi zikigaragara

Nubwo hari ubushake, abayobozi b’itangazamakuru bagaragaje ko hakiri imbogamizi zitandukanye, cyane cyane mu nzego zimwe na zimwe za Leta, aho usanga abavugizi benshi ari abagabo, bigatuma bigorana kubona ijwi ry’umugore uvugira urwego runaka.
Bagaragaje kandi ko hari abagore bayobora ibigo cyangwa bafite ubumenyi bwihariye batitabira gutanga amakuru ku itangazamakuru nk’uko abagabo babigenza, bikaba bigira ingaruka ku kugaragara kwabo mu nkuru.

U Rwanda rurashimirwa, ariko urugendo ruracyahari

U Rwanda rusanzwe rushimirwa politiki nziza yo guteza imbere uburinganire, harimo itegeko riteganya ko abagore bahabwa byibuze 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo, guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ndetse no kuba ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho kuri ubu bagize 61%.
Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwa Global Media Monitoring Project 2025 bugaragaza ko mu rwego rw’itangazamakuru, hakiri icyuho gisaba ingamba zifatika kugira ngo ihame ry’uburinganire rigaragare mu byo itangazamakuru rikora, mu buryo risakaza amakuru, ndetse no mu miyoborere yaryo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts