BREAKING

AmakuruUmutekano

Gen Muganga yasabye amashuri ya gisirikari kwimakaza ikoranabuhanga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo kuri uyu mugabane gukomeza ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu masomo n’amahugurwa, kugira ngo abayobozi b’ingabo bashobore guhangana neza n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika.

Ibi yabivugiye i Kigali, ubwo yasozaga Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika (African Conference of Commandants – ACoC), yari imaze iminsi itatu ihuza abayobozi b’ibigo bya gisirikare byo ku mugabane.

Iyi nama yibanze ku ngingo zirimo gukomeza ubufatanye hagati y’amashuri, guhuzwa kw’amahugurwa, no gushyiraho uburyo buhamye bwo gusangira ubunararibonye n’amasomo hagati y’abanyeshuri n’abarimu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za ACoC.

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ U Rwanda, RDF

Gen Mubarakh yibukije intumwa zo mu bihugu 24 byitabiriye inama ko guhanga udushya no kwimakaza ikoranabuhanga ari inkingi y’ahazaza h’amashuri ya gisirikare muri Afurika.

Yagize ati: “Ahazaza h’amashuri ya gisirikare muri Afurika hari mu bufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga, kugira ngo hongerwe ubushobozi bwo gukorera hamwe no kuyobora mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byibasiye umugabane.”

Yashimangiye ko ibiganiro by’iminsi itatu byagaragaje akamaro ko kwinjiza ikoranabuhanga mu myigishirize n’amahugurwa, guteza imbere ubushobozi bwo gukorera hamwe hagati y’ingabo z’ibihugu bitandukanye, no gutoza abayobozi bashoboye kuyobora mu rwego mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano.

Umugaba Mukuru yasabye abitabiriye inama gushyira mu bikorwa imyanzuro n’ingamba zafashwe, kugira ngo ibyaganiriweho bigire impinduka zifatika.

Iyi nama yasojwe n’igikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bwa ACoC kuri Repubulika ya Tanzania, nyuma y’umwaka u Rwanda rumaze ruyoboye.

Maj Gen Stephen Mnkande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania (Tanzania People’s Defence Force Command and Staff College), yasezeranyije gukomeza gahunda yo gusaranganya ubumenyi no guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri ya gisirikare yo kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwahererejanyije ubuyobozi bwa ACOC na Tanzania

Agaruka ku gihe u Rwanda rwamaze ruyobora ACoC, Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDF Command and Staff College), yavuze ko intego nyamukuru yari ugukomeza ubufatanye no guhuza uburyo bwo kwigisha n’inyigisho za gisirikare.

Yagize ati: “Twakoze cyane kugira ngo dushyireho urubuga rwo kuganira no gusangira ubunararibonye, tuzi neza ko ibibazo by’umutekano duhura na byo bisaba ibisubizo dusangiye n’ubushobozi bwo gukorera hamwe nk’Ingabo za Afurika ziteguye gutabara.”

Mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abitabiriye Inama ya ACoC basuye Urwibutso rwa Kigali, bashyira indabo ku rwibutso.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts