Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG) rwiseguye ku bakiliya barwo nyuma y’uko amashanyarazi agiye mu bice bitandukanye by’igihugu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Umuriro watangiye kubura ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba, ibintu byagaragaye mu turere twinshi tw’u Rwanda, bigaragara ko ikibazo cyagize igihugu cyose.
Abaturage bo mu turere twa Kayonza, Huye, Rubavu, Gisagara, Nyamagabe, Muhanga, Musanze, Kamonyi na Rwamagana babwiye People TV ko umuriro wabuze, mu gihe n’ab’i Gatsibo n’i Rilima mu Karere ka Bugesera na bo bari mu icuraburindi.
Mu itangazo REG yashyize ahagaragara, yagize iti:
“Bakiliya bacu, tugize ikibazo tekiniki gitumye uduce tumwe tubura umuriro. Turimo gukora ibishoboka byose ngo ugaruke vuba. Mutwihanganire. Murakoze.”
Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami rishinzwe Abafatanyabikorwa muri REG, yabwiye itangazamakuru ko ari ikibazo tekiniki kandi abatekinisiye bakirimo kugikurikirana.
Yagize ati:
“Ni ikibazo tekiniki, abatekinisiye baracyarimo kureba icyagiteye. Nitukimenya twababwira. Barimo gukora uko bashoboye kugira ngo umuriro usubireho vuba.”
Yakomeje asaba abaturage kwihangana, avuga ko “abatekinisiye barimo barabikora kandi atari ikibazo kiri bumare umwanya munini.”
Si ubwa mbere REG igaragaramo ibibazo by’ibura ry’umuriro.
Mu Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Armand Zingiro, yari yatangaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi abura hato na hato mu gihugu hose, avuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imirimo yo gusana no guhuza insinga z’ingufu.









