BREAKING

Imikino

Ray Allen wakinnye muri NBA ari mu Rwanda

Walter Ray Allen Jr wamamaye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yageze i Kigali, aho yitabiriye gahunda za NBA Africa ndetse azahakorera n’ibiruhuko.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Ray Allen yakiniye Boston Celtics

Allen ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutsinda amanota atatu, kuko mu myaka 18 yakinnye muri NBA yatsinze agera ku 24,505, bimushyira ku mwanya wa gatatu kugeza ubu, inyuma ya Stephen Curry na James Harden.

Ubwo yasezeraga gukina nk’uwabigize umwuga mu 2016 yari nimero ya mbere mu gutsinda ayo manota, kugeza ubwo Curry yakuragaho ako gahigo mu 2021.

Allen ntabwo yakiniye amakipe menshi kuko yatoranyijwe na Milwaukee Bucks mu 1996 yakiniye kugeza mu 2003.

Yayivuyemo yerekeza muri Seattle SuperSonics yakiniye kugeza mu 2007, nyuma yagiye muri Boston Celtics batwaranye Igikombe cya Shampiyona mu 2008.

Yayivuyemo mu 2012 ajya muri Miami Heat naho yegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2013. Muri iyi mikino ya nyuma, yibukirwa cyane ku manota atatu yatsinze mu mukino wa gatandatu.

Ray Allen ari mu Rwanda

Tariki ya 1 Ugushyingo 2016 ni bwo Allen yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imidali itatu ya zahabu urimo uwo mu Mikino Olempike yo mu 2000 yabereye Sydney muri Australia.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts