Kuva taliki ya 14 Kamena 2025, i Nyamirambo, ku kibuga cya Tapis Roue harimo kubera imikino y’irushanwa “Esperance Football Tournament.” Irushanwa ryateguwe na Ishimwe Claude uzwi ku izina rya “Cucuri”, hagamijwe gufasha abakinnyi bifuza kugaragaza impano za bo ndetse no gufasha abigiye hejuru mu myaka kubona akazi ku batagafite.
Iri rushanwa ryagaragaje abakinnyi barimo kurebwa ijisho ryiza na bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri mu Rwanda. Buri mukino, hahembwa umukinnyi witwaye neza [man of the match], aho ahabwa igihembo cyateganyijwe ariko giherekezwa n’ibihumbi 20 Frw.
Abaganiriye na PEOPLE TV barimo gukina iri rushanwa, bavuga ko babonye umwanya mwiza wo kugaragaza impano za bo ariko ikirenze kuri ibyo ni uko hari abatangiye kuvugana n’amwe mu makipe.
Yagize ati “Nkanjye ndishimira ko abato dukomeje guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zacu. Hari umuyobozi wampamagaye ariko musaba ko yanyemerera nkabanza byibura nkasoza imikino y’amatsinda.”
N’aho ku bayobozi uwatuganirje w’imwe mu makipe akina muri shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko mu minsi amaze aza kureba iyi mikino, yasanze hari abakinnyi batarenzwa ingohe n’ubwo bisaba kwitonda.
Ati “Hari abakinnyi warebaho. Mu minsi maze nza kuri tapis rouge, nabonyemo abana bazi gukina gusa nyine nanone bisaba kubyitondamo.”
Biteganyijwe ko iri rushanwa ririmo kugaragaramo amazina asanzwe muri shampiyona z’u Rwanda, rizarangira ku wa 7 Nyakanga uyu mwaka. Umukino wa nyuma uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
